Uyu mwanzuro yafashe mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ubukungu iki kigo gikomeje kugwamo. Abayobozi b’inama y’ubutegetsi ba Kenya Airways nabo bemeye kudahabwa agahimbazamusyi kabo ka buri kwezi ndetse n’amafaranga bajyaga bahabwa iyo babaga bateranye.

Kenya Airways yavuze ko kugeza ubu nta mukozi usanzwe wagizweho ingaruka n’iki cyemezo cyafashwe kizatangira kubahirizwa ku wa 1 Mata 2020 ariko ko ikibazo gikomeje gukomera nabo bishobora kubageraho.

Hari abandi bayobozi bemeye kuzikora ku mafaranga bafite kuri konti bakunganira iki kigo abandi bemera gutanga 25% by’umushahara guhera kuri iyo tariki.

Itangazo iki kigo cyashyize hanze rivuga ko ayo mafaranga ari azagifasha gukomeza ibikorwa byacyo mu gihe ubukungu butifashe neza kubera Coronavirus yatumye ingendo nyinshi zihagarikwa.

Kugeza ubu muri Kenya abantu barindwi nibo bimaze kugaragara ko banduye iki cyorezo kimaze kwica abarenga 7000 ku Isi, mu barenga ibihumbi 200 bamaze kucyandura.

Kilavuka yemeye ko umushahara we ukatwaho asaga kimwe cya gatatu