Frédéric Simard, umuhanga mu dukoko dutera indwara wo mu Kigo cy’u Bufaransa gishinzwe ubushakashatsi, yavuze ko imibu koko ikunda abantu bamwe kurusha abandi, ariko ko umuntu adashobora kuba nka rukuruzi y’imibu igihe cyose.
Abahanga bavuga ko imibu, by’umwihariko ingore ari yo irya abantu, ikururwa cyane n’umwuka wa dioxyde de carbone umuntu asohora iyo ahumeka, impumuro y’umubiri, ubushyuhe n’ubukonje cyangwa ubuhehere buri ku ruhu.
Rickard Ignell, umuhanga wo muri Suède, yavuze ko hashize imyaka irenga 100 bizwi ko umwuka abantu basohora ari cyo kimenyetso cya mbere gikurura imibu iri kure.
Iyo imibu igeze hafi y’umuntu, nko muri metero 10, itangira kumva impumuro y’umubiri we. Iyo iyo mpumuro ihuye na dioxyde de carbone, ubushyuhe n’ubuhehere, bishobora gutuma umuntu arushaho kuyikurura.
Icyakora, abahanga bavuga ko ubwoko bw’amaraso umuntu afite nta gihamya gihari kigaragaza ko ari bwo butuma imibu imukunda. Banavuga ko ibara ry’uruhu, amaso cyangwa umusatsi na byo bitabigiramo uruhare.
Ikigira uruhare rukomeye ni impumuro ituruka kuri microbe ziba ku ruhu. Ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu ashobora gusohora hagati y’ibinyabutabire bihumura 300 na 1.000. Mu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 42, abahanga basanze imibu ya Aedes aegypti ishobora gutahura ibinyabutabire 27 biyikurura.
Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko kunywa inzoga, cyane cyane za rufuro (bière), bishobora gutuma umuntu akurura imibu kurushaho kuko bizamura ubushyuhe bw’umubiri, bikongera dioxyde de carbone asohora kandi bigahindura impumuro y’uruhu.
Mu bushakashatsi bwakorewe mu Buholandi ku bantu 465, abari banyoye rufuro mu masaha 24 yari ashize bakururaga imibu inshuro 1.35 kurusha abandi.
Abahanga bagira abantu inama yo kwambara imyenda ibafubitse ku mubiri, gukoresha inzitiramibu n’imiti yirukana imibu, kurya indyo yoroheje no kugabanya inzoga.






Loading comments...
Tanga igitekerezo