Iyi ndirimbo yiswe “Rwanda Ngobyi Nziza” yagiye hanze ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 9 Gashyantare 2023.
Abaririmbyi ba Patmos Choir bayihimbye bagamije gushimira Imana yahanze u Rwanda ndetse n’umugisha yaruhaye binyuze mu byiza nyaburanga birutatse.
Iyi ndirimbo yanditswe na Niyonzima Aimable, Umuririmbyi akaba n’Umutoza w’Indirimbo muri Patmos Choir. Amajwi yayo yatunganyirijwe muri Daystar records mu gihe amashusho yafashwe, anatunganywa na Storykast.
Niyonzima Aimable yabwiye IGIHE ko indirimbo yayanditse mu myaka umunani ishize ariko korali yahisemo gusohora amashusho yayo uyu mwaka.
Yasobanuye ko yayanditse mu kwerekana ko impano abantu baba bafite hari abo baba bayikesha kandi bakwiye kubashimira.
Yagize ati “Nk’u Rwanda rero, igihugu cyacu cyiza, Imana yaduhaye nk’ingobyi twe Abanyarwanda ngo kiduheke, Imana izaduheremo umugisha, hari abashobora kugifata nk’igihugu dufitiye uburenganzira gusa. Twe twasubije amaso inyuma tureba igihe tumaze ku Isi, ababyeyi bacu, abana bacu, abavandimwe bacu bavukiye mu Rwanda, bakarwitirirwa. Uwaruduhaye ni we tuvuga muri iyi ndirimbo. Ni ukugira ngo mu gihe tukiri muri iyi Si, tube dufite Ingobyi iduhetse yuje ubwiza."
Yashimangiye ko iyo urebye imiterere y'u Rwanda utashidikanya ku bwiza bwarwo ugereranyije n'inkuru zivugwa muri Bibiliya.
Yakomeje ati “Abasoma Bibiliya hari amagambo batubwira ko mu Ijuru hari imigezi myiza, ibiti byiza, imisozi myiza n'ibindi binyaburanga byinshi. Ibyo dusoma muri Bibiliya, narebye u Rwanda nsanga rubifite."
"Twaririmbye dushima Imana ko yaduhaye u Rwanda rusa rutya, sinarugereranya n’Ijuru kuko sinaribonesheje amaso ariko ntekereza ko narwo ruri mu bihugu byuje ubwiza butangaje. Kandi ni byo koko. Nk’abaririmbyi turarwirata, tugashima Imana ko yaruduhaye. U Rwanda rwacu ni rweme turarukunda."
Niyonzima yavuze ko isengesho ryabo ari uko u Rwanda rwakomeza kugira umutekano, umudendezo n’ubwiza bituma abarutuye n’abarugenda banyurwa no kurubamo nta nkomyi.
Amashusho y’indirimbo “Rwanda Ngobyi Nziza” yafatiwe mu mirambi myiza ya Mulindi mu Karere ka Gicumbi. Abaririmbyi ba Patmos Choir bagaragara mu bice bitandukanye birimo n'aho baririmbira mu cyayi.
Patmos Choir yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Amazu”, “Nzi Yesu”, “Ndagutakambira” na “Modimo” iri mu rurimi rw’Ikizulu.
Iyi korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1996. Yashibutse ku itsinda ry’abantu batandatu bo mu Itorero ry’Abadiventisiti biganye mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo gihe batashye ubukwe bwa mugenzi wabo i Nyamirambo, baramuririmbira nk’impano bamugeneye.
Nyuma y’ubukwe bahisemo kwihuriza hamwe n’abandi 30, batangira korali bise Patmos, izina igifite na n'ubu.
Patmos Choir kuri ubu ibarizwamo abariririmbyi bagera kuri 20. Imaze gukora album eshatu z’amashusho na zirindwi z’amajwi. Ubutumwa bwayo ibutanga mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili ndetse n’Ikizulu.








Loading comments...
Tanga igitekerezo