{Igikorwa cyo guhemba amakorali y’indashyikirwa muri ADPR cyiswe SIFA Awards cyasojwe tariki 26 Ukuboza hahembwa amakorali agera kuri 20 muri 88 yahatanaga, Korali Hoziana iza ku isonga nk’iy’umwaka kandi yahawe ibihembo byinshi.}

Iki gikorwa cyamaze amasaha agera kuri atandatu (kuva saa 14h00 kugeza 20h00) cyaranzwemo n’indirimbo z’amakorali atandukanye yari yaturutse hirya no hino mu gihugu, kuko cyafashe intara zose z’igihugu, mu rwego rwo kuyakangurira kwiteza imbere mu buryo bufatika.

Ku ikubitiro Korali Hoziana yamenyekanye mu ndirimbo “Gitare” yegukanye ibihembo bitandukanye birimo icya korali y’umwaka

Korali Jehovah Jile yavukiye muri Kamunuza ya ULK yaje ari iya Kabiri itwara igihembo cya Korali yagize ingendo nyinshi kandi yitwaye neza muri za Kaminuza, naho Louange yo mu Gatsata iba iba iya gatatu nka Korali y’urubyiruko yitwaye neza kurusha izindi n’icy’iyateje abandi imbere.

Abagize akanama nkemurampaka beruye ko nta kitwa kata( kubogama, kubera cyangwa amanyanga) cyigeze kigaragara, abitabiriye nabo bagiye bahamya ko bakurikije uko korali zahembwe mu byiciro byakozwe mu mucyo.

Nizeyimana Jonas umwe mu bari bitabiriye waganiriye na IGIHE yavuze ko uko abibona itorwa ry’amakorali nta kibazo cya kata kigaragaramo, ati “Nta kibazo mbona cya kata kuko uko amakorali yatowe birakwiye, abahembwe ndabona ari bo bari babikwiye, abatoye bakoze akazi kabo neza.”

Aganira na IGIHE, Ntigurirwa Peter ukuriye Isange Coorporation yateguye SIFA Awards yatangaje ko hari hagamijwe guteza imbere amakorali.

Yagize ati “Iki gikorwa tugitegura twari tugamije ahanini gufasha amakorali gutekereza ku biyateza imbere aho kwibanda ku magambo gusa.”

Ntigurirwa Peter yavuze ko igikorwa cya SIFA Awards kitagenze nk’uko yabyifuzaga, cyane cyane mu mitegurire ngo kuko batabonye abaterankunga bahagije, ariko ko ubutaha bateganya ko hazashyirwamo n’amafaranga, abatsinze bagahabwa amafaranga kandi hakagabanywa ibyiciro.

Uhagarariye Korari Hoziana yakira kimwe mu bikombe  mu bikombe bahawe

Dore uko ibyiciro byahembwe

{Korali fite ibikorwa biteza imbere abandi ( byo gufasha abantu kwiteza imbere)}: {Louange yo mu Gatsata}

I{fite ibikorwa biyiteza imbere ubwayo}: Salemu yaguze ibyuma by’umuziki bwa miliyoni 23

{Iyakoranye n’itangazamakuru cyane}: Iriba

{Yavuyemo abakozi b’Imana benshi( Abashumba n’abavugabutumwa)}: Kinyinya

{Yagiriye umumaro itorero}: Gasave

{Iyakoze ingendo nyinshi hanze y’igihugu}: Hoziana

{Korali y’abanyeshuri yitwaye neza (mu mashuri yisumbuye)}: Sanga Yesu Ngororero

{Korali z’abanyeshuri muri za Kaminuza}: Jehova Jile ya Kaminuza yahoze ari ULK

I{ririmba mu zindi ndimi}: ICTHUS-GLORIA Nyarugenge

{Itumira abandi cyane}: Betaniya

{Ituruka mu ntara yakoze cyane( yanditse indirimbo nyinshi kubera kubura ubushobozi baziha amakorali yandi):} Salemu yo ku Nkanka I Rusuzi

{Yakoresheje ikoranabuhanga cyane}: Erayoni y’i Remera

{Itaratakaje umwimere mu ndirimbo zayo}: Amahoro ( kuva mu 1995 kugeza 2013)

{Korali y’ababyeyi}: Ituze Mahoko

{Korali ifite indirimbo y’amajwi nziza}: Siyoni

{Ifite amashusho meza y’indirimbo}: Abakorerayesu y’i Rukurazo

{ Ifite ya karahanyuze yakunzwe cyane}: Hosiana mu ndirimbo Gitare.

{Korali y’abana yahize izindi} : Ingemwe za Yesu ya Samuduha yashyize DVD hanze

Korali Ingemwe za Yesu y'abana ihabwa igihembo

{Korali y’urubyiruko yakoze cyane kurusha izindi}: Louange ya Gatsata

{Korali ifite amagambo y’indirimbo akora ku mutima}: Hoziana mu ndirimbo Umusaraba w’isoni

{Korali yagize ingendo nyinshi}: Jehova Jile yavukiye muri Kaminuza ya ULK

Umuterankunga mwiza Nteziryayo Eric yatanze ibyuma byakoreshejwe aririmba muri Korali Kinyinya akaba ubusanzwe ari umwubatsi.

{Umutoza w’amakorali w’umwaka}: Shimwa Josue

{Itsinda rihimbaza Imana}: GMI y’igikondo

Korali Louange ifata igihembo
Depite Bamporiki (ibumoso) yari mu bitabiriye itangwa ry'ibihembo ku makorali
Korali Siyoni yakira igihembo