Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo "A Lot", yabitangarije mu butumwa yasangije abamukurikirana kuri Instagram mu butumwa bumara amasaha 24.

21 Savage yasangije abamukurikira iyi foto, igaragaza Latto akuriwe, arenzaho ubutumwa mu nyandiko ati “Umubyeyi mukuru utari muto”

Mu cyumweru gishize umuraperi Latto wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yagaragarije kuri Instagram ko atwite icyakora ntiyatangaza se w’umwana. Ku rundi ruhande, byavuzwe cyane ko uyu mwana yari uwa 21Savage.

Aba bakundanye imyaka mike mbere y’uko babishyira ku mugaragaro muri Nzeri ya 2025. Babigaragaje ubwo bari basohokanye i New York.

Umuhanzi 21 Savage n'umukunzi we Latto