{Relax restaurant and Bar yateguye igitaramo kiswe Boda 2 Boda kizaba kirimo abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye nk’u Rwanda, u Burundi, na Uganda.}
Iki gitaramo kizaba ku itariki 2 Ugushyingo 2012 muri Relax Restaurant and Bar, iherereye mu mujyi wa kigali mu isoko rishya, kizatangira saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 1500 ku muntu na 2500 kubazanye ari babiri(Couple)
Abahanzi bazitabira iki gitaramo ni T Max, Mr Happy, R Flow, Shanella, BAMSO na Elvis bazaba baturutse mu gihugu cy’u Burundi, Nico PM uzaturuka muri Uganda, hamwe na Queen Cha, Mico, Ciney, Fireman, Jack B na Elione Victory bo mu Rwanda n’abandi benshi.
Iki gitaramo cyatewe inkunga na Igihe.com, City radio, Inyarwanda.com, Radio flash, Kfm, Karaos Media, Umuhanzi.com, imbaraga radio n’abandi baterankunga batandukanye.
Igitaramo Boda 2 Boda kizajya kibera mu bihugu byose byo mu karere.




Loading comments...
Tanga igitekerezo