{Nubwo kuwa Gatandatu tariki 28 Ukuboza, Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black yagombaga kumurika Album ye ya kabiri yise “Turi ku ishuri” ntibyamuhiriye kuko yahuye n’ikibazo cy’uko abaterankunga be bagiye mu biruhuko badasinye ku mpapuro zamwemereraga kukorera igitaramo i Musanze.}
Ama G The Black aganira na IGIHE yagize ati “Igitaramo cyimuriwe mu byumweru bibiri biri imbere bitewe n’uko abaterankunga b’igitaramo cyo kumurika Album yanjye batabashije kukoboneka ngo basinye ku mpapuro zanyemereraga gukora igitaramo, bagiye mu biruhuko bibagiwe kubisinyaho, byahise binsaba kukimurira umwaka utaha ku itariki ntaramenya neza.”
Nyamara ngo nubwo igitaramo kimuwe amatangazo acyamamaza yaramaze gukwirakwizwa
Ama G The Black yakomeje avuga ko iki gitaramo kigomba kubera muri sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze kandi abazakizamo bakazishyura amafaranga magana atanu y’u Rwanda gusa ku muntu uzitabira igitaramo.
Album“Turi ku ishuri”izaba igizwe na zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Care”, “Turi ku ishuri” yakoranye na Bruce Melody, “Ibibazo mu bindi” yakoranye na Knowles n’izindi, akazaba ari kumwe n’abahanzi Theo Bosebabireba, King James, Knowles, Riderman n’abandi.
Agiye kumurika album ya kabiri ku nkunga ya Airtel nyuma y’iya mbere nayo yakunzwe cyane yise “Uruhinja”.

Ama G The Black avuga ko nubwo atarakora igitaramo cyo kumurika album ya kabiri “Turi ku ishuri” yo yamaze kuzura ndetse ko guhera none abayishaka bayisanga muri Nakumat.




Loading comments...
Tanga igitekerezo