Uyu muhanzi w’Umunya-Canada yanyujije ubu butumwa muri video ndende yanyujije kuri Instagram avuga ko ari impano ahaye abafana be dore ko yari ari no kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 58 yari yujuje uwo munsi.
Céline Dion wavuze ko ari gukira yagize ati "Uyu mwaka, nzagira impano nziza y’ubuzima bwanjye, amahirwe yo kubabona, kubataramira nanone i Paris guhera muri Nzeri uyu mwaka. Ndishimye cyane. Niteguye kubikora. Ndiyumva neza. Ndakomeye. Nkumbuye cyane kubabona”.
Yavuze ko azakora ibitaramo icumi by’inkurikirane mu byumweru bisaga bitanu bizambukiranya Nzeri na Ukwakira muri 2026. Byose bizabera i Paris muri La Défense Arena.
Yavuze ko azatarama ku matariki ya 12, 16, 19, 23, 26 na 30 muri Nzeri, na ho mu Ukwakira ni ku wa 3, 7, 10 no ku wa 14.
Uyu muhanzi umaze imyaka 40 mu mwuga w’ubuhanzi, amaze kugurisha kopi za album zisaga miliyoni 250 ku Isi hose, ibimugira umwe mu bacuruje cyane mu mateka y’Isi akaba uwa mbere w’Umunya-Canada wabigezeho.






Loading comments...
Tanga igitekerezo