Uyu mukobwa ukundirwa ubuhanga mu kubyina, ni umwe mu bo itangazamakuru ryo muri Uganda rigaragaza ko umuziki uhanze amaso.

Iki gitaramo kizaterwa inkunga n’ikigo gicuruza divayi mu Rwanda, Terrassa Wines, aho bazamurika divayi ya ‘Vallformosa Sparkling Wine’ iheruka kuzana ku isoko ryo mu gihugu.

Etania Life of the party aheruka gukora igitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10 muri Stade ya ‘Lugogo Hockey Grounds’ i Kampala muri Uganda, cyabaye ku wa 4 Mata 2026.

Etania w’imyaka 27, ni umwe mu bakobwa babica bigacika mu myidagaduro ya Uganda abinyujije mu kuvanga imiziki, kuyobora ibirori by’umwihariko akaba yarabaye n’umunyamakuru ukunzwe cyane kuri Radio yitwa Capital FM ya Uganda.

Azaba ari kumwe na DJ Inno uri mu bavanga imiziki bagezweho mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Etania Mutoni uheruka gukora igitaramo gikomeye i Kampala, ategerejwe i Kigali