Abakoze izo ndirimbo z’inyiganano biganye iz’abahanzi b’amazina manini bahagarariwe n’iyi nzu barimo Beyoncé, Queen na Harry Styles.
Sony yavuze ko ibyo bikorwa bibangamira abahanzi ba nyabo, cyane cyane abari gusohora album nshya.
Perezida wa Sony Music, Dennis Kooker, yagize ati “Byangiza by’umwihariko ibikorwa byo kwamamaza album yenda gusohoka cyangwa bikangiza izina ry’umuhanzi.”
Sony ivuga ko indirimbo nyinshi zisohorwa muri ubu buryo ziri kwiyongera uko AI igenda itera imbere ndetse yigonderwa na buburi wese.
Sony yavuze ko indirimbi 135.000 yatahuye ari umubare muto w’indirimbo z’inyiganano zashyizwe ku mbuga zicururizwaho imiziki.
Nko kuva muri Werurwe 2025, Sony yavumbuye indirimbo z’inyiganano, aho abazikoze babeshye ko bazifatanyije n’abahanzi iyi nzu ifasha, kugira ngo zicuruze kandi bikungukira abatari abahanzi bazo b’umwimerere.
Abandi bahanzi biyitiriwe muri iyi nzu barimo Bad Bunny, Miley Cyrus na Mark Ronson.
Raporo yasohowe n’Ikigo IFPI “International Federation of the Phonographic Industry”, ku wa 18 Werurwe 2026, igaragaza ko umuziki ukomeje kwinjiza agatubutse ugereranyije na mbere.
Ibyinjizwa bikomotse mu muziki byiyongereyeho ku rugero rwa 6.4% mu 2025. Hinjijwe miliyari 31.7$, biba imyaka 11 y’ubwiyongere bw’ibyo umuziki wunguka.






Loading comments...
Tanga igitekerezo