Ni igitaramo cyitabiriwe n'abafana baringaniye, utereye amaso mu mpande za Stade Amahoro, aho cyabereye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 23 Nzeri 2017, wahabonaga urujya n'uruza rw'abantu n'ibinyabiziga binyuranamo.

Iki gitaramo cyaririmbyemo Runtown ukomoka muri Nigeria na Sheebah Karungi uri mu bakobwa bakunzwe kandi bagezweho muri Uganda, cyatangiye ahagana saa moya z’umugoroba. Kuva iyo saha kugeza saa yine z’ijoro abitabiriye bahaswe umuziki w’uruvange rw’indirimbo zibyinitse ariko zitumvikanamo n’imwe yo mu Rwanda.

Charly & Nina na Bruce Melodie ni bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda babashije guhabwa umwanya bakaririmba naho itsinda rya Active ryari rimaze igihe ryamamazwa ntiryaririmba biturutse ku bibazo byavutse hagati y'abarigize n'ababatumiye.

Mu bahanzi baririmbye uwanyuze benshi ni Sheebah kuko yamaze umwanya munini ku rubyiniro. Yawubyaje umusaruro mu buryo bugaragara ndetse ava ku rubyiniro aseta ibirenge kubera urukundo yeretswe n'abafana b'i Kigali aho avuga ko yakuriye akora akazi ko kubyina mu tubari.

Runtown wo muri Nigeria wari umushyitsi mukuru we mu yibanzeho aririmbira i Kigali yagarutse cyane ku bwiza bw’umujyi nk’impamvu yawuririmbyeho mu ndirimbo ye yise Lagos to Kampala. Yakomeje kugenda agaragaza ko yishimiye abanyarwandakazi mu buhamya bw’uko yakiriwe kuva ku kibuga cy’indege kugeza mu gitaramo yakoze.

Abahanzi bakizamuka muri Uganda baratoneshejwe muri iki gitaramo

Nubwo igitaramo ubwacyo kitagaragayemo ibibazo byinshi mu gihe cyabaga nta byera ndo de! Icyambere cyanenzwe na bamwe ni uburyo itangazamakuru ryirengagijwe ndetse rigateragiranwa n'abari barishinzwe. Ibyo ariko ikibisumba ni uburyo amasaha atitaweho kugeza ubwo abahanzi batangiye kuririmba hashize amasaha atatu igitaramo cyatangiye.

Igitaramo cya Runtown? Cyangwa Sheebah?

Kimwe mu byo benshi mu bitabiriye iki gitaramo barengeje ingohe cyangwa ntibamenye ni ibisa n'amayeri yakozwe mu mitegurire. Wasangaga igitaramo cyitiriwe Runtown ariko uwitegereje neza ibyakibereyemo yashimangira ko ari icya Sheebah witwaga umuhanzi wa kabiri.

Uyu mukobwa yaririmbye havuyeho abo mu Rwanda bari bateganyijwe ndetse yagombaga gukurikirwa na Runtown wari umushyitsi mukuru. Sheebah yaririmbye umwanya munini ndetse ukubye kabiri uwa Runtown. Ijoro ryari irye mu buryo bugaragarira amaso kereka ku babyirengagije.

Uyu mukobwa wemeza ko yabyirukiye i Kigali ndetse akahaba mu buzima butamworoheye ari umumansuzi mu tubari, mu gihe yamaze ku rubyiniro yakoze iyo bwabaga mu gususurutsa imbaga ndetse yerekwa urukundo n'abitabiriye bagaragaje kumwishimira we n'umubyinnyi wamufashaga.

Abahanzi baririmbye hari bamwe mu bafana batangiye gufatwa n'umunaniro n'ibitotsi

Sheebah yaririmbye indirimbo zirimo iyitwa ’Twesana’, ’Kuse’, ’The Way’ n’indi nshya yitwa ’John Lambo’ yishimiwe mu buryo bukomeye. Ageze ku yitwa ’Binkolera’ yakoranye na The Ben yishimiwe bidasanzwe, abiganjemo abanyarwandakazi bakiri bato bahanika amajwi baramufasha nubwo atayiririmbanye n’uyu muhanzi.

Ibyakozwe mu guha umwanya muremure Sheebah bigaragara nk'aho ari uburyo bwari bwarateguwe kuva igitaramo cyatekerezwa, bituma hibazwa uwari nyiri igitaramo hagati ye na Runtown cyari cyitiriwe. Bamwe bavuze ko byakozwe mu rwego rwo kwagura urwego umuziki we wariho mu Rwanda cyane ko gutegurwa kw'igitaramo byakozwe n'abasanzwe bazi umuziki akora.

Uyu mukobwa yaririmbye indirimbo hafi yose afite zizwi ndetse agaruka mu gihe Runtown yari ari ku rubyiniro bafatanya mu yitwa 'The Weekend'.

Itoneshwa ry'abahanzi batari kuri gahunda, abo mu Rwanda bakigizwayo

Ingingo yababaje benshi mu byagaragaye mu gitaramo cyaririmbwemo na Runtown ndetse na Sheebah ni uburyo abahanzi bo mu Rwanda aho igitaramo cyabereye bateshejwe agaciro, bamwe bakigizwayo n'abagiye ku rubyiniro ntibahamare umwanya uhagije.

Charly na Nina bageze ku rubyiniro saa yine n’iminota icumi, bahereye ku ndirimbo yabo nshyashya bise ’Zahabu’, bakomereza kuri ’Owooma’ yari imaze iminsi ica ibintu mu Rwanda na Uganda; ’Face To Face’, ’Agatege’ yongereye ubushyuhe mu bafana biganjemo abo mu mwanya usanzwe. Aba bakobwa bigaragaje nk’abateguye neza uko baririmbye nubwo batamaze igihe kirekire ku rubyiniro.

Abahanzi bo mu Rwanda bahawe akanya gato ko kuririmba

Bruce Melodie uherutse gutumirwa muri Coke Studio Africa yakurikiyeho, atangira kuririmba saa yine n’iminota 25, ahera ku ndirimbo ye yaciye ibintu mu gihe gishize yitwa ’Ndakwanga’, agasaku kari kenshi mu bafana, abakobwa biyamira isegonda ku rindi ndetse wumva amajwi ayisubiramo.

Yakurikijeho iyitwa ’Complete Me’, akurikizaho ’Ikinya’ igezweho muri iyi minsi. Yasezeye ku bafana, humvikana ukwiyamira bamusaba kutagenda ariko ntiyagaruka. Abayoboye igitaramo bababwiye ko abakunda bamusezerera uko.

Mu gihe aba bahanzi baririmbaga nta muhanzi wigeze ucanirwa amatara agira uruhare mu kuryoshya ibyo akora mu gihe ibyo byagiye bikorerwa abahanzi biganjemo abaturutse muri Uganda bakizamuka bagaragaje umuziki bakora imbere y'abafana bari bishyuriye kureba ibyamamare.

Kate Bashabe, Active n'Aba-Djs binubiye kutishyurwa

Runtown Experience Kigali, ni igitaramo cyamamajwe mu buryo budasanzwe, ibikorwa byo kukimenyekanisha byatangiye habura amezi menshi ngo kibe ndetse hategurwa ibindi bitaramo bito bito bikibimburira.

Mu bitaramo by'integuza y'urugendo rwa Runtown mu Rwanda, byitabiriwe na Sam Desalu usanzwe ari umujyanama we, humvikanyemo ibibazo n'intonganya ku babiteguye n'umunyamideli Kate Bashabe uri mu bakomeye mu Rwanda. Yabashinjaga kwifashisha amafoto ye mu kwamamaza batararamwishyuye cyangwa ngo avugishwe.

Bruce Melodie yakuwe ku rubyiniro amazeho igihe gito

Ibibazo byo kutishyurwa ntibyavuzwe rimwe mu mitegurire y'urugendo rwa Runtown mu Rwanda kuko byanongeye kumvikana igitaramo nyirizina kirangiye. Benshi bibazaga impamvu yatumye itsinda rya Active ritaririmba abarigize bagashimangira ko abateguye igitaramo batigeze bubahiriza amasezerano ndetse ko hakozwe ibisa n'amanyanga byatumye bahitamo kutaririmba mu gihe byaba bidakosowe.

Abo muri Active bo birinze kongera kugira icyo bavuga ku bushyamirane bagiranye n'abateguye igitaramo kuko ngo 'bitubaka' kandi bifuza kugaruka mu ruhando rwa muzika, nubwo bari batangaje ko bafite umugambi wo kugeza mu nkiko 'ababahemukiye'.

Aba biyongeraho itsinda ry'abakora akazi ko kuvanga umuziki mu Rwanda bazwi nka Dream Team Djs banze kwitabira iki gitaramo bavuga ko batigeze bishyurwa ahubwo ngo basezeranyijwe kwishyurwa nyuma. Umuziki wavanzwe n'abaturutse hanze.

Ibyafashwe nk'agasuzuguro ku Rwanda

Inkundura y'amagambo yongeye kuvuka ubwo Umuyobozi w'ikigo cya iFactory cyateguye igitaramo yandikaga kuri Instagram akavuga amagambo yababaje benshi mu bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda, ibintu byatumye benshi bamuvumira ku gahera abandi bakamusaba gucisha bugufi agasaba imbabazi.

Bruce Melodie yakuwe ku rubyiniro amazeho igihe gito

Jacob Kibalama [Jay Treezy] yaranditse ati "Dream Team Djs Rwanda ni bantu ki? Muturuka mu gihugu gituwe n'abaturage mbarwa mugakomeza kuvuga umwanda? Basore muzamure umukino wanyu. Mugerageze kuba mpuzamahanga."

Ibi byakuruye umunabi muri bamwe batatinze kubigaragaza mu bitekerezo batanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse basaba uyu muhungu kubaha igihugu n'abagituye abandi babaza ibibazo byo kumwumvisha igihugu uko cyaba kingana kose bidakwiye gusuzugura abagituye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Dj Marnaud uri mu bagiranye ibibazo n'abateguye iki gitaramo, yagize ati "Byaratubabaje, ntabwo byari bikwiye ko afata igihugu nk'u Rwanda akakivuga kuriya, wenda iyo avuga kuri twe twagiranye ibibazo na we ibindi akabishyira ku ruhande byari kumvikana. Kubikemura nta kundi, igikwiye ni ugusaba imbabazi."

Umunabi ntiwagarukiye mu bakoranye n'abateguye igitaramo gusa kuko hari bamwe binubiye uburyo cyatangiye gitinze ndetse abahanzi baririmba amasaha yamaze kugera kure ku buryo hari abari batangiye gufatwa n'umunaniro n'ibitotsi.

Runtown [Douglas Jack Agu] wataramiye i Kigali ni umwe mu baraperi bubashywe iwabo muri Nigeria, amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe mu njyana z’uruvangitirane nka Hip Hop, Afrobeat, R&B, Reggae n’izindi.

Igitaramo cyihariwe na Sheebah mu buryo bugaragara
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abafana baringaniye
Imyambarire ya Sheebah yarangaje benshi
Runtown ntiyaamaze igihe kinini ku rubyiniro nk'uko byari byitezwe
Runtown wataramiye i Kigali ari mu bubashywe muri Nigeria nubwo yahawe umwanya muto
Sheebah wabyirukiye i Kigali abyina mu tubari yerekanye ubuhanga
Amagambo yanditswe n'Umuyobozi mu bateguye igitaramo yafashwe nk'ay'agasuzuguro ku Rwanda