Muri iyi nkuru, Igihe yakusanyirije abakunzi n’abasomyi bayo indirimbo nshya zitandukanye zabafasha kuryoherwa na weekend.
Bella ya Ishimwe Clement, Bruce Melody, Shaffy, Nel Ngabo na Mamba
Bella ni indirmbo yakorewe mu nzu ifasha abahanzi ya Kina music. Yakozwe inaririmbwa n’umuyobozi wayo Ishimwe Karake Clement yifashishaho abahanzi batandukanye barimo Bruce Melody n’abandi.
Ni iya Afro-zouk ikaba n’iyambere yasohoye mu icumi zigize album LEGACY izasohoka muri uyu mwaka. Iyi album ni iya mbere Clement azaba ashyize hanze anizihiza imyaka 20 amaze mu rugendo rwe rwa muzika.
Dance ya Davis D
Indirimbo Dance y’umuhanzi Davis D yasohotse ku wa 17 Weruwe 2026. Ni indirimbo yakorewe muri 1:55 AM Ltd ikorwa na Kompressor uri mu bagezweho mu gutunganya indirimbo mu Rwanda.
Ikimara gusohoka, nyuma y’umunsi umwe gusa uyu muhanzi yahise atangazwa bwa mbere nk’umwe mu bahanzi bazazenguruka intara z’u Rwanda bataramira abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Yaje yiyongera kuri Kevin Kade, Kenny Sol, Marina Deborah na Bushali.
Kirigute ya Bob pro, Juno Kizigenza na Kivumbi King
Yasohotse ku wa 20 Werurwe 2026. Ivuga ukuntu abahungu b’i Kigali bashakisha amafaranga ndetse ko “amavuta y’umugabo” ari “amuraye ku mugabo”.
Amajwi yayo yatunganyijwe inanonosorwa na Bob Pro. Amashusho yayo yafashwe anatunganywa n’Umurundi John Elarts.
Mayibobo ya Jay C na Green P
Umuraperi Jay C Ambassador afatanyije na mugenzi we Green P bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Mayibobo.Com’, igaruka ku mibereho igoye y’abana bo ku muhanda, banatanga ubutumwa bugamije gushaka ibisubizo birambye kuri iki kibazo.
Kuki wabyemeye ya Papa Cyangwe
Umuraperi Papa Cyangwe yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Kuki wabyemeye’. Avugamo ukuntu yaje kubona umukunzi w’isezerano ariko akamubona atinze bityo akabaza Imana impamvu itamumweretse mbere hose.
Yakozwe na ‘Producer’ Muriro mu gihe amashusho yayo yarambitsweho ibiganza n’abarimo Sani B, Christian na John Elarts
My City ya Zeo Trap
Ni indirimbo isobanuye ‘umujyi wanjye’ aho uyu muhanzi aba avugamo ukuntu ari umuraperi ukomeye mu Rwanda atitaye ku bamwanga n’abatamwemera. My City ni indirimbo yasohotse ku wa 19 Werurwe 2026 ikaba ari imwe mu ndirimbo zigize ‘STORY YOSE’, Extended Play (EP) ya Zeo Trap.
Extra Stamina ya Diez Dola
Ni indirimbo y’urukundo y’uyu muhanzi ukunze kugaragaza imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro. Ni indirimbo y’inkuru y’umuhungu uba ukunda umukobwa cyane akirengagiza abandi bose ndetse akabimubwira kenshi.
Yasohotse ku wa 20 Werurwe 2026 ikaba iri no kuri album ye ya mbere yitegura gushyira ahagaragara yitwa ‘Propaganda’. Amajwi yayo yatunganyijwe na Element.
Ibarurwa ya Uncle Austin
Umuhanzi Uncle Austin, akaba n’umunyamakuru uherutse kurisezeraho burundu, yakoze indirimbo ayita Ibarurwa.
Zahene ya Mukadaff
Mukadaff, utari uherutse kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro, yasohoye iyi ndirimbo muri iki cyumweru dusoje agaragaza ko iganzo ye itigeze ikama. Amajwi yayo yakozwe na Trackslayer mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Emmy K.
Umeze Bon [Shemix] ya Rlutta na Angell Mutoni
Iyi yasohotse ku wa 19 muri Werurwe 2026 nyuma y’uko irambitsweho ibiganza na BadmanQuba wayitunganyirije amajwi ndetse uwitwa Odd Masters na Olaf Datus bagatunganya amashusho yayo.
Sevure ya Muchoma
Muchoma Sana ukunze kwiyita Muchomani yashyize hanze indirimbo yise Sevure n’indi yitwa ‘Uzi kurinda Mana’ nyuma yo gusohoka muri gereza yari amazemo icyumweru.
Uzi kurinda Mana ya Muchoma
Beautiful ya Sicha One
Umuhanzi Sicha One yakoze indirimbo ayita Beautiful yifashishaho Li John ndetse na Genius bamutunganyirije amajwi yayo.
Mine ya Fela Music
Itsinda Fela Music ry’abasore babiri ryakoze indirimbo yitwa ‘Mine’ riyisohorera amashusho.
Hanze y’u Rwanda
Worship ya Asake na DJ Snake
‘Swim’ ya BTS
Itsinda BTS ryabaye ubukombe ku Isi ryongeye kwihuza risohora indirimbo riyita ‘Swim’.
JOŸA: La Naissance ya Tayc
Pongo ya Wizkid, Rvssian na Rauw Alejandro





Loading comments...
Tanga igitekerezo