{Umuhanzi K-Ross Kigoma yashinze inzu yitwa Super Star Records itunganya umuziki i Kigali mu Rwanda.}

Kuza gukorera mu Rwanda kwa K-Ross bibaye nyuma yo kugirana ubwumvikane buke n’umuhanzi Ragga Dee wo mu Bugande bari basanzwe bakorana muri studio imwe.

K-Ross yabwiye IGIHE ko muri Studio ye, hatangiye gukoreramo Producer Timo, bakaba bazanye gahunda nshya mu muziki wo mu Rwanda aho bazibanda mu gufasha by’umwihariko abahanzi bakizamuka.

K-Ross Kigoma yakoranye n’umuhanzi Ragga Dee kuva mu myaka ibiri ishize, myaka baza gutandukana kubera ubwumvikane buke bwabo mu mikoranire.

K-Ross avuga ko gutandukana na Ragga Dee byamuteye igihombo kuko studio ya Raga Dee yari ifite irindi shami ku ruhande ryabarizwagamo ibyuma bya K-Ross Kigoma yari yaraguze miliyoni imwe n’imisago y’amafaranga y’u Rwanda.

K –Roos asanzwe azwi mu ndirimbo yakunzwe cyane muri Uganda yise Ndakwemera n’indi yise Habe hato yakunzwe cyane mu tubyiniro two muri Uganda.

Muri gahunda ze ku giti cye, K-Ross nawe avuga ko nawe yifuza kugera kure mu muziki we akaba yabasha guhangana ku isoko rya muzika nyarwanda nk’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda.

Uyu muhanzi aririmba mu ndimi z’amahanga zirimo Icyongereza, igiswahili ndetse akanagerekaho Ikinyarwanda. Yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ajya mu muri Uganda akaba yari yarabanje kwihugura mu muziki muri iki gihugu.