{Umuhanzi Kitoko Bibarwa nta kigaragaye mu bitaramo byateguwe n’abahanzi batandukanye byo gukusanya inkunga yo gushyira mu kigega AgDF, kuko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ukwakira saa saba z’ijoro yerekeje ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bwongereza, aho azakorera ibitaramo bitandukanye}.

Agiye mu gihe yari umwe mu bazanye igitekerezo cyo gukora ibitaramo byo gukusanya inkunga yo gushyira mu kigega AgDF, mu bitaramo biteganyijwe ku wa 13 na 14 Ukwakira uyu mwaka.

Aganira na IGIHE, Kitoko yasabye abakunzi be kumwihanganira, asobanura ko azaba yifatanyije na bo kuko n’aho azaba ari azaba ari mu gikorwa gisa nka cyo mu gukusanya inkunga yo gushyigikira iki kigega Agaciro.

Kitoko azitabira ibitaramo bibiri, ku wa 13 Ukwakira kizaba ari icyo gutera inkunga ikigega AgDF, n’ikindi ku itariki 20 ukwakira.

Kitoko ateganya kugaruka ku itariki ya 22 uku kwezi.