{Kubera indwara yamuzahaje, Serena Gomez yahagaritse ibitaramo bikomeye yari kugirira ku mugabane w’Aziya no muri Australia.}

Kubabara umutwe, ingingo no kubyimba mu maso ni byo byibasiye umuririmbyikazi Selena Gomez w’imyaka 21; bikaba bivugwa ko iyi ndwara yitwa Lupus erythematosus isanzwe imufata ari uruhererekane mu muryango we, dore ko atari ubwa mbere imwibasira.

Urubuga 7sur 7 rwanditse ko iyo Gomez afashwe n’iyi ndwara ahindurwa bikomeye, akaremba ariko ko kuri ubu ari kwivuza.

Umuvugizi we ntiyigeze agira byinshi atangaza ku buzima bwe cyangwa se niba azasubukura ibi bitaramo.