{Sophie Nzayisenga, umutegarugori umaze kuba ikirangirire mu Rwanda no mu mahanga kubera gucuranga inanga gakondo, ari mu myiteguro yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azamara amezi atandatu akirigita inanga.}
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yavugaga ku ruzinduko agiye kugirira i Burali, Sophie Nzayisenga yatangaje ko mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azabanza kujya mu Bubiligi no mu Misiri aho azamara iminsi itari mike naho ahakorera ibitaramo.
Kuri uyu wa Kane tariki 2 Ukwakira 2014, azerekeza mu Bubiligi aho agiye kwitabira ibitaramo bitandukanye.

Sophie Nzayisenga azamara ibyumweru bibiri mu Bubiligi, akaba azacuranga inanga mu bitaramo yatumiwemo. Yagize ati “ Kuwa Kane ninjoro nzajya mu Bubiligi, nzamarayo ibyumweru bibiri, hariyo ibitaramo natumiwemo n’Umubiligikazi witwa Linda, nyuma yaho nzahava nerekeza mu Misiri aho nzakorera ibitaramo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma nzagaruka mu Rwanda nitegure kujya muri Amerika.”
Si ubwa mbere Nzayisenga ajya gucuranga inanga mu mahanga, ndetse akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Rwanda Day i Atlanta. Mu Bubiligi azerekeza kuwa Kane, ni ubwa gatatu azaba agiye kuhacurangira.
Abajijwe ku bijyanye n’urugendo azagirira muri Amerika, Sophie Nzayisenga yavuze ko azamarayo igihe kinini.
Yagize ati “Muri Mutarama nibwo nzajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ho nzamarayo amezi atandatu nkora ibitaramo hamwe n’abandi bahanzi. Nzagera muri Leta 14 aho tuzakora ibitaramo.”
Nzayisenga yabwiye IGIHE ko ari we muhanzi w’Umunyarwanda wenyine uzaba ari muri ibi bitaramo.

Nzayisenga Sophie ni umukobwa wa Kirusu Thomas, niwe munyarwandakazi wenyine uzwiho kuba acuranga inanga by’umwuga. Afite imyaka 35 y’amavuko, Aririmba bwa mbere yari afite imyaka 6. Indirimbo ye ya mbere yayishyize ahabona mu 1986 ayita Inkera-kurima. Arubatse, ni umubyeyi w’abana babiri, imfura ye y’umuhungu ngo izi gukirigita inanga.




Loading comments...
Tanga igitekerezo