The Bright Five Singers, ni itsinda ryatangiriye i Kigali muri Paruwase cathédrale Saint Michel, rigizwe n'abanyamuryango batanu ari bo, Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper, Niyonkuru Fabrice na Mugabe Jean Jacques Bertrand.
Aba bahanzi bagize iri tsinda hashize imyaka ibiri bihurije hamwe, gusa kwihuriza hamwe byari igitekerezo cya kera, cyane ko bane muri bo bize muri za Petit Seminaire zitandukanye. Nyuma y'amashuri yisumbuye, baje guhurira mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y' u Rwanda (NUR), baririmbanaga muri Chorale Le Bon Berger.
The Bright Five Singers yateguye igitaramo cyo kumurika album ya mbere no kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri imaze, kizaba ku wa 15 Ukwakira 2017, muri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kwinjira ahasanzwe byashyizwe kuri 5000Frw, mu myanya y'icyubahiro ni 10,000 naho ku bantu babiri bikaba 15,000 Frw.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, abagize iri tsinda bavuze birambuye ku gitaramo cyo kumurika album ya mbere nk'itsinda ry'umuziki rya mbere ribarizwa muri Kiliziya Gatorika mu Rwanda, bavuga ko imyiteguro bayigeze kure ku buryo igitaramo kizarangwa n'uburyohe ndetse abitabiriye bakabasha kwiyegereza Imana.
Mugabe Jean Jacques Bertrand ucuranga Piano muri iri tsinda ndetse akanayobora ibijyanye n'imicurangire yashimangiye ko igitaramo cyabo kizaba gikungahaye birenze kuba bafite amajwi ayunguruye ahubwo bikagera no ku micurangire y'umwimerere n'ubuhanga.
Muri icyo gitaramo ngo hazaba harimo indirimbo ziririmbwa hakoreshejwe amajwi gusa, iziririmbwa zinacurangwa mu buryo bunyuze amatwi, ndetse n'incurango ya piano yihariye izwi nka 'Classic Piece', ibyo bikazakorwa mu ndimi zitandukanye n'umwihariko mu miririmbire n'imicurangire.
Album igiye kumurikwa yiswe 'Musabe Muzahabwa', iri tsinda rikaba rimaze gukora ibitaramo bikomeye bitandukanye birimo kwitabira iserukiramuco rya The East African Cathedral Choir ndetse rigahabwa igihemo mu kwitwara neza.
Iki gitaramo kizagaragaramo abaririmbyi b'abahanga bazwi cyane muri Korali de Kigali, Choeur International, abo muri Orchestre Color of Music, ndetse n'abacuranzi batandukanye b'abahanga kuri piano.
Mu bindi bitaramo The Bright Five Singers bakoze harimo icyabereye muri Centre Pastorale Saint Paul ku wa 28 Ukuboza 2015, muri Grand Legacy ku wa 27 Ugushyingo 2016, ndetse n'ibyagiye bitegurwa n'andi makorali akomeye arimo Choeur International et ensemble instrumental de Kigali.










Loading comments...
Tanga igitekerezo