Ibi Lizzo w’imyaka 37 y’amavuko yabihamirije mu kiganiro “Friends Keep Secrets”. Ni ikiganiro kiyoborwa na Benny Blanco, Lil Dicky ndetse na Kristin Batalucco.

Ati “Nari naratinze gukura. Nabeshye kuri ibi igihe kirekire. Sinajyaga nanabitekerezaho. Nkiri muto nari narisezeranyije ko ntazakora imibonano mpuzabitsina ntaratsindira Grammy”.

Aba bayobora iki kiganiro bashatse kumenya igihe nyir’izina byabereye, abasubiza ko byahise biba mu 2020, umwaka yatsindiyemo ibihembo.

Ati “Ntabwo byabaye mu ijoro ry’itangwa ry’ibihembo bya Grammy”. Ariko yongeraho ko byabaye nyuma y’aho gato.

Uyu muhanzi yanahishuye ukuntu, kuri we, gusomana n'umuntu w’igitsinagabo bwa mbere byari bigoye kubera imyemerere ye y’idini, ibyatumye abikora bwa mbere agize imyaka 21 y’amavuko akanasanga bitarenze nk’uko yari abyiteze.

Lizzo afite ibihembo bine bya Grammy Awards, bitatu yatwaye mu mwaka wa 2020 mu birori byabereye muri Staples Center i Los Angeles muri Amerika n’ikindi yatwaye muri 2023.

Umuhanzi Lizzo yahishuye uko yataye ubusugi ku myaka 30 amaze gutwara Grammy