Ibi Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwabitangaje ku wa 14 Gicurasi 2026, Ubwo bwafunguraga ku mugaragaro amatora y’ibihembo bya CallerTunez.

Umuhanzi wa mbere azahebwa miliyoni 12 Frw, uwa kabiri azahebwa miliyoni 5 Frw, uwa gatatu azahembwa miliyoni 3 Frw.

⁠Umunyarwenya umwe azahebwa miliyoni 2 Frw. ⁠Icyiciro cy’uvuga ubutumwa bwiza n’abasizi bazahatanira miliyoni 2 Frw.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya muri MTN Rwanda, Sen Somdev, yavuze ko batangije gahunda yo guhemba abahanzi bumvwa cyane muri ‘CallerTunez’ kugira ngo babahe urubuga rwo kwigaragaza ndetse no gukomeza guha agaciro ibihangano byabo.

Ati “Impamvu twatangije iyi gahunda yo guhemba abahanzi bakoreshejwe cyane n’abafatabuguzi b’iyi sosiyete nk’iyo kwitabiraho (CallerTunez) ni ukugira ngo tubahe urubuga rwo kwiteza imbere binyuze mu bihangano by’umuziki n’ibindi bakora. Ibi kandi twabikoze kugira ngo duteze imbere urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda.”

Yakomeje asaba abafatabuguzi ba MTN Rwanda gutora abahanzi babo bakunda kugira ngo bazabashe gutsindira ibihembo.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell Plc, Monzer Ali, yavuze ko batangije iyi gahunda yo guhemba abahanzi kugira ngo babafashe kwiteza imbere ndetse bagira n’uruhare mu guteza imbere uru rwego rw’umuziki mu Rwanda.

Ati “Umuziki ufasha abantu guhura bakaganira ndetse bakishimana. Niyo mpamvu twateguye ibi bihembo kugira ngo dushimire abahanzi bacu ku bihangano byiza baba bakoze ndetse tunakomeze tunateze imbere Abaturarwanda muri rusange.”

Kugira ngo umuhanzi yemerewe kwitabira aya marushanwa, bizajya bisaba ko yegera MTN akandikisha ibihangano bye kugira ngo bijye kuri Callertunez, akanemera kuba muri aya marushanwa.

Umuhanzi Lil G uheruka kwegukana ibi bihembo mu 2016 nawe yitabiriye iki gikorwa cyo kubisubukura nyuma y'imyaka 10 bihagaze
Massamba Intore ari kumwe na Maria Yohana mu birori byo kumurika ku mugaragaro CallerTunez
Ibyishimo byari byose ku bakozi ba MTN Rwanda bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya 'Nicyo Gihe' n'ibihembo bya CallerTunez
Maria yohana na Makanyaga Abdul bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ibihembo bya CallerTunez
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwandacell Plc, Monzer Ali, yavuze ko batangije iyi gahunda yo guhemba abahanzi kugira ngo babafashe kwiteza imbere
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiliya muri MTN Rwanda, Sen Somdev yavuze ko abaturarwanda barenga miliyoni umunani bakoresha serivisi za MTN Rwanda buri munsi