Ni igikorwa cyabaye ku wa 14 Gicurasi 2026, aho abayobozi n’abakozi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, berekwa ibimenyetso byayo, ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga 5.000 muri urwo rwibutso.

Umuyobozi wa Salvo Grima Rwanda, Nsengayire Donat, yashimiye Leta y’u Rwanda ku rugendo rwo kwiyubaka ikomeje ndetse n’imbaraga yashyize mu gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda, hibandwa ku kwiyunga no kwigira.

Yagize ati “Ni inshingano zacu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko biidufasha kurushaho kumenya amateka yagejeje igihugu kuri Jenoside no kuzirikana abatutsi bishwe imyaka 32 ikaba ishize, tugaha agaciro ukongera kwiyubaka no gusigasira ibimaze kugerwaho.”

Yasabye abakozi ba Salvo Grima Rwanda by’umwihariko urubyiruko kurwanya urwango urwo ari rwo rwose rwabibwa hagati yabo, gukomeza gusigasira amateka, kurangwa n’indangagaciro z’ubumuntu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Salvo Grima Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, no gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’abakomeza kuyipfobya.

Abayobozi n’abakozi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi wa Salvo Grima Rwanda, Nsengayire Donat, yashimiye Leta y’u Rwanda ku rugendo rwo kwiyubaka ikomeje ndetse n’imbaraga yashyize mu gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda
Abayobozi bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri irenga 5.000 muri urwo rwibutso
Abakozi ba Salvo Grima Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, biyemeza gusigasira amateka