Muri ibi birori, Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bose uko umwaka wa 2025 wagenze, ashima uruhare bagize mu bijyanye n’umutekano.
Ati “Umutekano ndawushimira abaturage navuze bari hirya no hino mu gihugu, uruhare bawugiramo ni runini cyane. Ubwo birumvikana abo ndi bukurikizeho. Ni abasore n’inkumi, bagenzi banyu, abavandimwe banyu, basaza banyu, bashiki banyu barara ijoro n’amanywa ndetse abandi bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku rubyiruko ashimangira ko ari bo benshi kandi ari imbaraga zikwiye kuzakomeza gufasha igihugu kwiyubaka.
Ati “Izo mbaraga tugomba kuzigiramo umuco, ibikorwa byiza kugira ngo mwiyubake, mubone uko mwubaka u Rwanda.”
Perezida Kagame kandi yijeje ko hari byinshi bizagerwaho mu mwaka mushya wa 2026.






























































































Loading comments...
Tanga igitekerezo