Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba mu tugari twa Gitwa na Cyimana, ku wa 14 Gicurasi 2026, cyitabirwa n’ubuyobozi bwa NIRDA, Akarere ka Huye na Ibuka.

Abahawe izi nzu ni Uwamariya Vénantie na Mukangango Bértilde, bakaba barahoze ari abakozi ba NIRDA, bakora imirimo itandukanye irimo gukora amasuku nyuma bajya mu zabukuru, ibikorwa bakorewe bikaba bifite agaciro k’asaga miliyoni zisaga 50 Frw.

Uwamariya Vénantie, utuye mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyimana, Umudugudu w’Amahoro, yavuze ko yari amaze imyaka myinshi aba mu nzu ishaje, byakubitaraho intege nke no kuyibanamo wenyine bikamwongerera agahinda cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kwibuka.

Yavuze ko ubwo abonye aho kuba heza hasusurutse, bimuhaye icyizere cy’ubuzima, ndetse yizeye gusaza neza.

Ati “Ndashimira NIRDA cyane yagize uruhare muri iki gikorwa. Nzasazira ahantu heza n’igihe nzaba napfuye, nzasohoka ahantu hazima.”

Yavuze ko igihe yabaga yagize ihungabana akajya mu ishyamba rya NIRDA, yaharuhukiraga agakira, avuga ko byose biri mu mubano wihariye yagiranye n’iki kigo.

Naho Mukangango Bértilde, wo mu Kagari ka Gitwa, mu Mudugudu wa Berwa, nawe wasaniwe inzu ze, hakongerwamo n’inshya ndetse n’uruzitiro rwazo, yavuze ko izo nzu zigiye kumubera akabando k’iminsi atazongera kugira icyo akena azifite.

Ati “Banyubakiye igipangu, none nongeye kugira igikari kirimo n’umutekano. Uretse ibyo, mbonye imiryango itatu nzajya nkodesha abanyishyura, bizamfashe kujya mbona amafaranga nakemuza ibibazo, bityo nsaze neza.”

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, yavuze ko iki kigo gikomeje gushyira imbere ibikorwa by’iterambere bifasha abaturage, cyane cyane abatishoboye, ashimangira ko gufasha abarokotse Jenoside biri mu rwego rwo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Ati “Ni iki ni igikorwa twese duhuriraho, tugomba gufatanya gufasha aba bantu bacu bababaye, kugira ngo tubaherekeze muri uru rugendo rw’ubuzima, nyuma y’agahinda bagize.”

NIRDA ivuga ko umwihariko w’ubufasha batanze ku basaniwe bose ari uko inzu zabo atari izo guturamo gusa, ahubwo bashyiriweho n’inzu nto babamo, izindi nini bakazazikodesha kugira ngo zibashe kubaha ikibatunga.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza mu Karere ka Huye, Kanamugire Umubyeyi Yvette, yashimye uruhare rwa NIRDA mu gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha gukomeza kububakira icyizere no kubaho mu cyubahiro bakwiye nk’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko Akarere ka Huye kagifite umubare munini w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye amacumbi, bityo kubona abafatanyabikorwa muri uru rwego, ari inkunga ikomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abarokotse.

Ati ‘‘Akarere ka Huye ni ko ka mbere gafite abacitse ku icumu bakeneye amacumbi mu gihugu. Byibura dukeneye amacumbi asaga 1900, ibisobanuye ko umufatanyabikorwa ugize icyo akora akubakira abatishoboye aba atugabanyirije wa mubare.”

Yakomeje asaba n’ibindi bigo kugira umutima wo gushyigikira iyi gahunda, bagatera ikirenge mu cya NIRDA kugira ngo bafashe mu mibereho myiza y’abarokotse.

Iki gikorwa kibaye muri gahunda ya NIRDA yo ku kwibuka ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi b’ibigo byahindutse NIRDA bazize Jenoside, igikorwa giteganyijwe kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025 ku cyicaro cya NIRDA i Huye.

Uretse gusanirwa inzu, zashyizwemo n’ibikoresho bitandukanye nk’intebe, ibitanda, amarido, ndetse banahabwa ibiribwa by’ibanze byo kuzitahanamo ngo baruhesho gutwaza mu buzima barimo.

Iyi nzu ya Uwamariya Vénantie yari ibyondo gusa, none nyuma yo gusanwa yakorewe isuku ihagije, ihabwa igipangu ndetse n'izindi nzu mu gikari yajya abamo, iyi akayikodesha kuko yibana
Iyi ni imwe mu nzu zongewe mu za Mukangango Bértilde, yiteguye kujya akodesha akabona amafaranga yamutunga
Uwamariya Vénantie mu byishimo byinshi, yavuze ko yumva agiye gusaza neza
Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza mu Karere ka Huye, Kanamugire Umubyeyi Yvette, yashimye NIRDA yafashije akarere kugabanya umubare w'abarokotse bakeneye amacumbi
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Tumba, Uwamahoro Marie Claire, yavuze ko igikorwa nk'iki gishimisha Umuryango Ibuka, kuko gifasha abarokotse gutwaza
Mukangango Bertilde uri mu basaniwe inzu, yavuze ko abonye akabando k'iminsi iri imbere
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange yitabiriye umugoroba wo kwibuka
Ubwo yamurikirwaga ibikorwa yakorewe na NIRDA, Mukangango yari kumwe n'abaturanyi be ba hafi
Umuryango mugari wa NIRDA ndetse n'abaturanyi ba Uwamariya Vénantie bafatanye ifoto y'urwibutso