Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali ku mugoroba wo ku wa 13 Gicurasi 2026.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi bwa I&M Bank Rwanda PLc, ubwa EU n’abandi badipolomate bo muri uwo muryango hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Amasezerano ateganya ko binyuze mu Kigega cy’Abafaransa gishyigikira iterambere ry’urwego rw’imari n’ubucuruzi buto cyitwa Proparco binyuze muri EU, miliyoni 25 z’ama-Euro zigiye guhabwa I&M Bank Rwanda Plc noneho abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bagorwaga no kubona ingwate ngo bake inguzanyo yo kwagura ibyo bakora bazihabwe.
Ayo masezerano kandi ari muri gahunda ihuriweho na EU n’abandi yitwa IMPACT+ igamije gufasha ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona amikoro yo kwagura ibikorwa.
Izo nguzanyo zije zisanga izindi iyo banki isanzwe itanga zorohereza ibyiciro binyuranye kugurizwa nta ngwate ndetse hazajya hatangwa ingano y’amafaranga runaka hashingiwe ku bucuruzi bw’uyisaba uko buhagaze.
Abazikeneye icyo basabwa ni ukuba bafite ubucuruzi bumaze imyaka ibiri bukora kandi buhagaze neza kandi bwanditse muri RDB no gukorana na I&M Bank Rwanda Plc.
Umuyobozi Mukuru wa Proparco, Françoise Lombard, yavuze ko gufatanya na I&M Bank Rwanda Plc ari indi ntambwe yo kuzamura ubucuruzi buto mu Rwanda.
Ati “Tunejejwe no gutangiza ubu bufatanye na I&M Bank Rwanda Plc nk’imwe mu bigo bikomeye mu rwego rw’imari mu Rwanda. Ubu bufatanye bushimangira icyifuzo dusangiye cyo kuzamura inkunga igenerwa ibigo bito n’ibiciriritse no gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’abagore n’urubyiruko hamwe n’ibindi byiciro bitabona ubushobozi buhagije ariko bifite uruhare runini mu iterambere.”
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Mutimura Benjamin we yagaragaje ko uburyo bashyize imbere guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse bihura neza n’imikoranire bagiranye na EU.
Ati “Ubucuruzi buto n’ubuciriritse ni inkingi ikomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda kandi natwe muri I&M Bank Rwanda iri mu byo twibandaho. Gufatanya na Proparco bijyanye na gahunda yacu yo kubaka Igihugu binyuze mu kongera uburyo ba rwiyemezamirimo bagera kuri serivisi z’imari, by’umwihariko abagore n’urubyiruko bakabasha guhanga ibishya no gutanga imirimo.”
Umuyobozi wungirije wa RDB, Muganza Juliana yavuze ko ubwo bufatanye na EU bushimangira umugani nyafurika uvuga ko iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine ariko waba ushaka kugera kure ukajyana n’abandi.
Yongeyeho ko iyo mikoranire ari ingezi mu rugendo rw’u Rwanda rwo kubaka Igihugu giteye imbere kandi cyitaye ku baturage bacyo.
Ati “Ikintu kimwe nababwira ku Rwanda ni uko buri kintu dukora abaturage baba bari ku isonga byatwinjiye mu maraso. Ntabwo dukora imishinga minini gusa ahubwo icy’ingenzi twitaho muri yo ni ukureba uko ihaza ibyifuzo by’abaturage bacu. Buri munsi duhora dutekereza ku cyarandura ubukene, igwingira, kugeza ubuzima kuri bose, amazi meza, ibikorwa remezo n’ibindi.”
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yavuze ko ubwo bufatanye mu mishinga nk’iyo ari intangiriro y’indi itandukanye iri imbere mu rwego rwo gushimangira uruhare rwabo mu iterambere.












Loading comments...
Tanga igitekerezo