Ibi byagarutseho mu nteko rusange y’Abafatanyabikorwa mu iterambere (DJAF Karongi) yabaye kuri uyu wa kane, tariki 14 Gicurasi 2026.

Perezida wa DJAF Karongi, Uwiragiye Raymond yatangarije IGIHE ko ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kiri mu bibahangayikishije.

Ati “Ibikorwa byose dukora bigomba kugira impinduka ku mibereho myiza y’abaturage, ikibazo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite amacumbi kiri mu biduhangayikishije, ni nayo mpamvu twasabye abafatanyabikorwa gusubira mu ngengo y’imari y’ibikorwa bateganyije bakacyongeramo, kuko kirihutirwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bakizi ndetse bamaze kubarura abagifite bose.

Ati “Ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside turakizi, kandi icyari gikomeye twamaze kugikora, kuko twamaze kubabarura tumenya umubare wabo n’ibikenewe, aho uyu munsi hakenewe 2.079.000.000 Frw kugira hubakirwe imiryango 297 yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi itagira aho ikinga umusaya, niyo mpamvu twakomeje no guhamagarira abafatanyabikorwa mu iterambere kugira uruhare muri iki gikorwa.”

“Hakenewe kandi 1.756.000.000 Frw yo gusanira imiryango 928 kuko inzu batujwemo zishaje.”

Yakomeje avuga ko mu ibarura bakoze hari abo basanze bakeneye amatungo yo kubafasha kubona ifumbire n’amata ndetse abahabwa inzu bahabwa n’ibikoresho by’ibanze mu kubafasha gutangira ubuzima.

Imibare igaragaza ko imiryango 1.886 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye ari yo imaze kubakirwa kuva mu mwaka wa 2006, aho Umurenge wa Rwankuba ari wo urimo imiryango myinshi igera kuri 317, mu gihe uwa Mutuntu hamaze kubakirwa imiryango 53.

Ntabwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Karongi batuzwa gusa, kuko imiryango 1.228 imaze korozwa inka irimo 204 yo mu Murenge wa Rubengera ari nawo umaze koroza imiryango myinshi, ni mu gihe uwa Ruganda wa nyuma umaze koroza imiryango 43 mu kurushaho kubafasha kwiteza imbere.

I Karongi hakenewe arenga Miliyari 3,8 Frw yo kubakira abarokotse Jenoside