Aba baturage batawe muri yombi bakoreraga mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.
Ni nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage y’uko bakomeje kurandurirwa imyaka, amashyamba, urutoki n'urugomo bakorerwaga n’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko abaturage bangizaga ibidukikije rimwe na rimwe bakanagira urugomo bakangiza imirima y’abaturage.
Ati “ Uyu munsi rero twafatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage dufata bamwe mu babikora 43 barimo abagura ya mabuye yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko batanu, amasuka bakoresha, amapiki, inyundo n’ibindi bikoresho bakoresha.”
“Ibyo bakoraga bigize ibyaha kuko gucukura amabuye y’agaciro utabyemerewe ubwabyo ni icyaha, kwangiza ibidukikije ni icyaha, aho bacukuraga barandura urutoki, ibiti n’imyaka y’abaturage.’’
SSP Twizeyimana yavuze ko uburyo aba bafashwe bacukuramo buteje inkeke kuko basiga ibinogo bishobora guteza ibyago cyangwa bikaba byakwihishwamo n’abajura bakagirira nabi abaturage.
Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo ubigiramo uruhare wese afatwe abihanirwe.
Nkomeza Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Kajevuba mu Kagari ka Gitara, yavuze ko abo bantu bitwa “imparata” babangirije amashyamba kandi ko iyo bagiye kuyasarura babatera amabuye.
Yavuze ko abayobozi b’imidugudu iyo babavuzeho nabo babatera amabuye ku buryo ari ikibazo gikomeje kubatera inkeke.
Habumugisha Jean Bosco we yavuze ko ishyamba yari yarateye, imparata zaririmbuye ku buryo ubu nta gisubizo na kimwe agifite, iyo abareze bamutera ubwoba.
Ati “ Ubuyobozi nibushyiremo abantu bemewe bacukura amabuye y’agaciro nibyo byakuraho iki kibazo burundu.’’
Nyiradera Beatha we yavuze ko imparata zibarimburiza imyaka ku buryo n’iyo Leta ifashe bamwe baba bakoze ibi bikorwa bibi, hari n’abandi bajya binjira mu bucukuzi butemewe.






Loading comments...
Tanga igitekerezo