Ibyo byavugiwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gatore kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026 ubwo Minisitiri Habimana yasuraga abahinga umuceri mu Gishanga cya Cyunuzi.

Ni igikorwa cyaranzwe no kuganira n’abo bahinzi ku miterere y’ubuhinzi bakora n’imbogamizi zigikeneye ubufatanye zashakirwa ibisubizo.

Umuyobozi wa Koperative COOPIRIKI Cyunuzi, Harerimana Evariste, yagaragaje ko hari intambwe iyo koperative yateye kuko yatangiye mu 2006 ihinga kuri hegitari 12 zidatunganyije ariko ubu igeze kuri hegitari 490 zitunganyije n’izindi 10 zidatunganyije kandi iteganya no kongeraho izindi hegitari 100.

Iyo koperative kandi yabashije kugura imigabane 10 ifite agaciro ka miliyoni zirenga 160 Frw mu ruganda rwa Kirehe Rice rutunganya umuceri ihinga ndetse ikora n’ibindi bikorwa bizamura imibereho y’abanyamuryango bayo birimo na serivisi z’imari n’irindi shoramari.

Nubwo iyo ntambwe iri guterwa ariko Harerimana yagaragaje ko hari imbogamizi bagifite ku bijyanye n’isuri ibangiriza ariko by’umwihariko hari umwenda baberewemo.

Ati “Hari umwenda tuberewemo n’uruganda Izimano Industries ku musaruro twatanze mu 2019 muri ‘Saison A’. Urwo ruganda rwaratwishyuye ariko rudusigaramo arenga miliyoni 64 Frw.”

“Twagiye mu rubanza turaburana turatsinda ariko biza kugaragaza ko urwo ruganda rwari rufite imyenda myinshi irimo iy’amabanki, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’abahinzi.”

“Mu gihe cyo kugira ngo rwishyure urwo ruganda barushyize ku isoko bavuga ko ubushobozi burangiye koperative yacu itishyuwe kandi uwo mwenda w’igihe kirekire tuwubara n’igihombo kuri koperative.”

Uwo muyobozi kandi yagaragaje ko koperative ayoboye ikeneye umuriro w’amashanyarazi wisumbuye kugira ngo uwo bafite ugire imbaraga babashe gukoresha imashini yumisha umuceri baguze ibafashe kugabanya 18% by’umusaruro wabo wangirikira mu kuwanika ku mbuga.

Minisitiri Habimana yashimye uburyo abo bahinzi babashije guteza imbere ubuhinzi bwabo, bukava mu byo gushaka amaramuko bukaba ubucuruzi ndetse abasaba kuva kuri toni eshanu beza kuri hegitari bakagera kuri zirindwi.

Yabijeje kandi gukurikirana ibibazo bagaragaje birimo icy’umwenda baberewemo bigakemuka kugira ngo badasubira inyuma kandi bigaragaza ko bafite ubushake bwo kujya mbere.

Ati “Ubuyobozi bw’Akarere bwatangiye gukora no kuvugana ku kibazo cy’umuriro n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu ubwo turabikurikirana kugira ngo ayo masezerano babahaye abashe gushyirwa mu bikorwa vuba.”

“Ibyo mwavuze by'imyenda turabikurikirana turebe umwanzuro wafashwe kuri byo. Uburyo bwose bushoboka kugira ngo amafaranga azagaruzwe niba butaratangira bugomba gutangira kuko ahantu hose umuturage ashoye amafaranga ye ntagomba gutakara, oya ntabwo bikwiye.”

Minisitiri Habimana ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu turere twa Ngoma na Kirehe rwatangiye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026 aho ari gusura ibikorwa by’iterambere no kuganira n’abaturage babibarizwamo.

Abahinga umuceri muri  Koperative COOPIRIKI Cyunuzi basabye kwishyurizwa umwenda umaze imyaka irindwi
Abaturage bo mu turere twa Ngoma na Kirehe bari bitabiriye ibiganiro bagiranye na Minisitiri wa Minaloc
Abahinzi b'umuceri i Ngoma na Kirehe batanze ibitekerezo ku buhinzi bwabo
Minisitiri by'Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yijeje abahinga umuceri i Kirehe na Ngoma ko agiye gukurikirana ibibazo bagaragaje birimo icy’umwenda baberewemo wa miliyoni 64 Frw