Ni igikorwa cyabaye ku wa 14 Gicurasi 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Hibutswe Abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguwe muri uru rwibutso.

Umukozi w’uru rwibutso, Serge Rwigamba watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko niba abayikoze barahereye mu myaka myinshi na mbere ya 1959 kugeza ishyizwe mu bikorwa mu buryo bweruye mu 1994, urubyiruko rwa none rukwiye kubifata nk’umukoro w’uko rwo rukwiye kwiga amateka yayo mu kuzubaka u Rwanda rutekanye.

Ati ‘‘Tuzi ko harimo urubyiruko rwinshi, turukangurira kutarebera kuko imwe mu mpamvu nyinshi zitandukanye zatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iba, ni uko habayeho kurebera ibirimo biba.’’

Rwigamba yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe, ariko ko ingengabitekerezo yayo igenda yiyuburura ndetse abayihakana bakayipfobya bakaba benshi, bityo ko Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko bafite umukoro wo kwiga amateka yayo, kugira ngo babashe kuvuga ukuri abayipfobya bagoreka.

Ibi kandi byashimangiwe na Shema William akaba umwe mu bakozi ba MUA Insurance Rwanda b’urubyiruko, washimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse agahamya ko ubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye, urubyiruko rukwiye kwishyira hamwe rukarwana urugamba rwifashisha imbuga nkoranyamanga mu kwamagana abayipfobya.

Ati ‘‘Turashimira Inkotanyi kuko hari icyo bakoze. Icyo bakoze nta kindi ni ugutanga amaraso kugira ngo tubone ubugingo, ari na bwo butumye twicaye aha dufite amahoro. […] Twebwe (urubyiruko) rero nta rundi rubanza dufite, nta ntambara z’amasasu dufite ngo tugiye kurasana, intambara zacu tugiye kurwana na zo ni ukugira ngo nibura tugire uruhare rwacu.’’

‘‘Icya mbere ni imbuga nkoranyambaga cyane. Turazikoresha nk’abato, ni ho hasigaye hari intambara. […] Dufite ibikoresho byose! Dufite ‘Internet’ iboneka hose, dufite telefoni zacu, bivuze ko natwe hari indi ntambara y’imbuga nkoranyambaga twarwana, nk’uko bari barimo kubivuga haba harashingiwe imitwe itandukanye kugira ngo bapfobye Jenoside. Ariko natwe twashinga uwacu noneho kugira ngo tubasubize.’’

Umuyobozi wa MUA Insurance mu Rwanda, Konde Bugingo, yatanze ubuhamya bw’uko ubuzima bwe bwose yabubayeho mu mahanga ndetse akaba ari na ho yavukiye, ariko ko muri Nyakanga mu 1994 ubwo yari afite imyaka igera kuri 16 se yabazanye mu Rwanda kugira ngo bigire ku byabaye, ku buryo baharanira kugira intego y’uko bitazongera ukundi.

Yasabye Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kubana mu mahoro, bagakunda umurimo ndetse bakazigamira ejo hazaza, ashimangira ko ubuyobozi bwiza bw’igihugu bushingira ku mibereho n’imibanire myiza y’abagituye.

Abakozi ba MUA Insurance Rwanda bibutse abishwe muri Jenoside, bahabwa umukoro
Umukozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Serge Rwigamba yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi wa MUA Insurance mu Rwanda, Konde Bugingo, yatanze ubuhamya bw’uko ubuzima bwe bwose yabubayeho mu mahanga