Mu ntangiriro za Werurwe 2026, u Burundi bubinyujije muri Ambasaderi wabwo muri Loni bwashyikirije Inteko Rusange yayo ibaruwa buvuga ko nkigihugu kiyoboye AU batanze Macky Sall nk’umukadida uzasimbura António Guterres.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe hamenyekanye inkuru y’uko Komisiyo ya AU imaze guterana hamwe na Perezida Ndayishimiye banzuye ko boherereza ibihugu umwanzuro w’uko kandidatire ya Macky Sall yemewe, basaba ibihugu kuyiha umugisha binyuze mu kudasubiza mu gihe abayanze bagomba gusubiza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahise yandika kuri X ko umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uyoborwa hakurikijwe amategeko, anenga ibiri gukorwa ko bizatusiga mu bibazo bikomeye.

Ati “Icyemezo cy’ibihugu 20 binyamuryango bya AU byahisemo kudaceceka ntabwo cyari kigamije kwanga kandidatire y’uwo ari we wese. Cyari kigamije kutemeranya n’imikorere ipfuye yatangijwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Umuyobozi wa AU utarakurikije amategeko n’amabwiriza agenga ibyo gutanga kandidatire za AU mu miryango mpuzamahanga.”

Mu butumwa Nduhungirehe yashyize kuri X ku wa 30 Werurwe 2026, yasobanuye ko kwemeza kandidatire zitanzwe na AU kw’ibihugu biyigize na byo bikorwa hashingiwe ku mategeko.

Yagaragaje ko igihe AU yari ikiri OUA, Inama isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yo ku wa 18-20 Nyakanga 1985 yemeje umwanzuro ushyiraho komite ishinzwe kwemeza umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Iyi komite yari igizwe n’ibihugu 10 bikomoka mu turere dutanu twari tugize OUA.

Nyuma y’uko OUA ihindutse AU, Inama ya munani isanzwe y’Abaminisitiri yabereye i Khartoum ku wa 21 Mutarama 2006, yemeje ko hajyaho komite igizwe n’ibihugu binyamuryango 15 byiga kuri kandidatire zitangwa mu miryango mpuzamahanga.

Nduhungirehe ati “Ibwiriza rya gatatu muri iyi nyandiko nshya ryagura inshingano OUA yahaga Komite ishinzwe kwemeza abakandida ku myanya yo muri Loni bikajya miryango mpuzamahanga.”

Amategeko ateganya ko kandidatire zose zohererezwa komite binyuze muri Komisiyo ya AU, nibura mbere y’amezi abiri ko Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga iterana, ari na yo izemeza.

Komite y’Abaminisitiri yemeza abo yatoranyije nk’abakandida ngo bazemezwe n’Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.

Ati “Iyi nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga izafata umwanzuro wayo haba ku bwumvikane busesuye, cyangwa bikananirana bigasaba ko 2/3 by’ibihugu binyamuryango byemerewe gutora biyemeza”

Nduhungirehe yashimangiye ko mu gutanga kandidatire ya Macky Sall ibyavuzwe byose bitakurikijwe kuko kandidatire za AU ku myanya yo muri Loni harimo n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni zigomba kunyura muri komite y’abaminisitiri ishinzwe gusuzuma kandidatire ku miryango mpuzamahanga.

Ati “Icyemezo icyo ari cyo cyose cyafatwa n’umuyobozi wa AU cyo guhita yohereza mu Bunyamabanga bwa Loni i New York, kandidatire ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni kitanyuze muri komite y’abaminisitiri ishinzwe kandidatire, ntigikurikije amategeko.”

“Komite iyo imaze gusuzuma yemeza abo yahisemo ikaboherereza Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.”

Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ni yo ishobora kwemeza ku bwiganze busesuye cyangwa hakarebwa 2/3 by’ibihugu binyamuryango byemerewe gutora.

Ati “Mu yandi magambo kwihutira ku gukoresha gahunda yo kwemeza binyuze mu kudasubiza bitarenze amasaha 24, ari ho Umuyobozi wa AU yifuzaga kubona 2/3 byemeza umwanzuro udakurikije amategeko binyuze mu guceceka, hatabanje kugeragezwa uburyo bw’ibiganiro n’ubwumvikane ku mukandida wa Afurika ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ni ukwica bikomeye amategeko n’amabwiriza bya AU.”

Ndayishimiye yemeje kandidatire ya Macky Sall atabajije komite zibishinzwe