Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Mata 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.
Yabajijwe kuri Sibomana Athanase ukoresha Umuyoboro wa Youtube yitiriye amazina ye, winjiye mu murongo benshi bahamya ko ari uwo gupfobya no gushaka kugoreka nkana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr. Murangira B. Thierry yasubije ati “Buriya ijisho ry’Ubugenzacyaha ntirihuga. Ngira ngo murumva icyo nsobanura. Niba mwarabibonye, ijisho ry’ubugenzacyaha ntirihuga. Ibindi ntacyo mbisobanuraho.”
Ugiye ku muyoboro wa Youtube wa Sibomana Athanase Official, hariho ibiganiro bibiri bimaze umunsi umwe bishyizweho. Kimwe yagihaye umutwe ugira uti “Ukuri kuri Jenoside, mujye muvuga ibyo muzi”
Uyu mugabo wiyita ko ari umunyamakuru w’umuhanga cyane ko yakoze kuri Radio Rwanda, avugamo amagambo menshi yumvikanisha gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nubwo avuga ko yarokoye Abatutsi muri Jenoside, yumvikana agaragaza ko nta cyamubuza kwita Umuhutu cyangwa Umututsi amazina y’ubwoko bwabo, aho kubita Abanyarwanda.
Yerekana ko kuvuga ko umuntu ari umunyarwanda ntacyo byaba bimaze ahubwo ko igifite icyo cyasobanura ari ukumwita Umuhutu cyangwa Umututsi.
Sibomana yumvikana kandi avuga ko abantu bakunze kuvuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi batari bari mu Rwanda mu gihe yakorwaga mu gashaka kwerekana ko batazi ibyabaye cyangwa bavuga ibinyoma.
Ukurikiye neza ibitangazwa na Sibomana uvuga ko yari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko yanarokoye bamwe mu bahigwaga, usanga neza amagambo ye ntaho ataniye n’ay’abahakana Jenoside.
Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.
Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rigaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo bihanishwa hagati y’imyaka itanu n’imyaka 15 y’igifungo hiyongereyeho n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw.






Loading comments...
Tanga igitekerezo