Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Huye, aho Shelter Group Africa yafatanyije n’uyu muryango wa AVEGA mu gikorwa cyo gusana inzu z’abanyamuryango, aho yatanze n’ubufasha butandukanye burimo n’ubugamije kongera imibereho myiza y’abanyamuryango.
Umuyobozi Mukuru wa Shelter Group Africa, Ibrahim Chehab, yavuze ko kwibuka bitagomba kugarukira mu magambo gusa, ahubwo bikwiye no kugaragarira mu bikorwa bifatika.
Yagize ati “Kwibuka si ukwibuka gusa, ni no kuba hafi y’abarokotse no kugira uruhare rufatika mu kubaka ahazaza bishingiye ku bumwe n’agaciro ka muntu. Muri Shelter Group Africa twemera ko kwibuka bigomba kujyana n’ibikorwa bifasha abaturage no kubongerera imbaraga zo kwiyubaka.”
Ibi bikorwa byakozwe biri mu murongo wa gahunda z’iyi sosiyete zigamije kugira uruhare rufatika mu mibereho y’abaturage no gufasha by’umwihariko abari mu byiciro bitandukanye cyane cyane abatishoboye.
Bimwe mu bindi bikorwa iki kigo cyakoze mu gihe cyo kwibuka, harimo no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ku wa 9 Mata 2026, aho abakozi bacyo bunamiye Abatutsi barenga ibihumbi 250 bahashyinguwe.
Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kwibuka, Shelter Group Africa yongeye gushimangira ko izakomeza gushyigikira indangagaciro zo kwibuka, abantu biyubaka, zigamije gutuma amateka y’ibyabaye afasha mu kubaka ejo hazaza heza harangwa n’ubumwe.












Loading comments...
Tanga igitekerezo