Amakuru y’uko hari ibihugu 20 byanze gushyigikira iki cyemezo yatangiye kuvugwa mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe 2026. Ibitangazamakuru bimwe byanditse ko AU yahisemo kudashyigikira kandidatire ya Macky Sall.
Kandidatire y’uhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishobora gutangwa n’igihugu cyitangiye umukandida cyangwa umuryango w’ibihugu. Umukandida ntabwo ari ngombwa ko aba akomoka mu gihugu cyamutanze.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri X yasobanuye ko uburyo Ndayishimiye yatanzemo kandidatire ya Macky Sall burimo amakosa yo kutubahiriza amategeko kandi ari ikibazo gikomeye.
Ati “Ibyabaye uyu munsi [27 Werurwe 2026] ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko ubushobozi mu by’imiyoborere ari ingenzi. Ntibyumvikana uburyo Umuryango w’umugabane wose warohwa mu byago n’umuyobozi wawo, utamaze n’amezi abiri muri uyu mwanya.”
“Icyemezo cy’ibihugu 20 binyamuryango bya AU byahisemo kudaceceka ntabwo cyari kigamije kwanga kandidatire y’uwo ari we wese. Cyari kigamije kutemeranya n’imikorere ipfuye yatangijwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Umuyobozi wa AU utarakurikije amategeko n’amabwiriza agenga ibyo gutanga kandidatire za AU mu miryango mpuzamahanga.”
Nduhungirehe yasobanuye ko kuva ku munsi wa mbere ibyakozwe na Ndayishimiye byose bitakurikije amategeko kuko ku wa 2 Werurwe 2026, Ambasaderi w’u Burundi muri Loni yoherereje Inteko Rusange ya Loni ibaruwa iyimenyesha ko Guverinoma ye yatanze umukandida uhatanira kuba Umunyamabanga Mukuru.
Yagize ati “Guverinoma yanjye, ari yo iyoboye Afurika Yunze Ubumwe yatanze Macky Sall wahoze ari Perezida wa Senegal nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.”
Nduhungirehe yasobanuye ko iyi kandidatire yoherejwe mu izina rya AU yatunguye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika kuko nta n’umwe muri bo Ndayishimiye yabanje kugisha inama mbere yo kujya gufata “iki cyemezo gikomeye.”
Ati “Nyuma yo gutanga iyi kandidatire ya Macky Sall i New York, Perezida w’u Burundi yagerageje guhatira bagenzi be b’Abanyafurika guha umugisha iri kosa rikomeye yakoze.”
Ku wa 26 Werurwe Ndayishimiye yateranyije Biro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bafata icyemezo cyo gutanga amasaha 24 ku bihugu byose ngo bibe byemeje cyangwa byanze iyi kandidatire binyuze mu kudasubiza cyangwa gusubiza.
What happened today at the African Union is a stark reminder that leadership matters. It's unbelievable to note that a whole continental organisation can be tarnished or driven into a crisis by its own Chairperson, who is in office for not even two months.
Unlike what I read… https://t.co/RhGA38D7yH
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) March 27, 2026
Nduhungirehe ati “Mu yandi magambo Perezida Ndayishimiye aho gutumiza inama ya AU ngo imugire inama ku nzira zikwiye, yahisemo guha bagenzi be b’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma amasaha 24 gusa yo kwemeza gahunda ye binyuze mu guceceka, ku cyemezo cya AU gishyigikira Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, Umuyobozi wa AU mu 2026, watanze kandidatire ya Macky Sall […] ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni cyangwa kubyanga ugasubiza.”
“Ibi ni agasuzuguro kuri benshi mu Banyamuryango ba AU, badashobora kwihanganira guturwa hejuru imyanzuro no gusuzugurwa n’umuyobozi wabo. Bahisemo gusubiza, kwitambika icyemezo cye no kwibutsa Perezida Ndayishimiye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uyobowe mu buryo bukurikiza Amategeko.”
Nduhungirehe yavuze ko nubwo icyasha cyamaze kujya kuri AU ku rwego mpuzamahanga ariko ibyabaye byabera abandi isomo ku gushyiraho abayobozi bashya b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Umunyamabanga Mukuru mushya azatangira imirimo ye muri Mutarama 2027. Buri mukandida agomba gutangwa n’igihugu cyangwa umuryango w’ibihugu, ndetse si itegeko ko aba yatanzwe n’igihugu akomokamo. Bivuze ko u Burundi bwashoboraga gutanga Macky Sall mu izina ryabwo gusa.
Nubwo akenshi bidakurikizwa ariko kuyobora Loni na byo bigenda bihererekanywa ku bice by’imigabane igize Isi ndetse ubu benshi bemeza ko hagezweho Amerika y’Amajyepfo. Ibihugu bimwe byemeza ko hageze ngo Loni iyoborwe n’umugore.
Mu bakandida bamaze gutanga kandidatire zabo harimo Michelle Bachelet wabaye Perezid awa Chilie, Umuyobozi w’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, Rafael Grossi, Rebeca Grynspan wabaye Visi Perezida Costa Rica na Virginia Gamba wo muri Argentine.
Kuva Ndayishimiye yahabwa ibirango byo kuyobora AU abasesenguzi benshi bamunenze ubushobozi buke no kutazashobora kugira ibibazo akemura mu bihangayikishije Afurika kuko bimwe muri byo nk’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igihugu cye kiyirwanamo nk’ikiraka.






Loading comments...
Tanga igitekerezo