Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro rigaragaza ko guhera muri 2020 kugeza muri 2025 muri Werurwe, habaye inkongi z’umuriro 1.118 zatewe n’ibintu bitandukanye.

Mu 2020 habayeho inkongi 136, muri 2021 habayeho inkongi 123, muri 2022 habayeho inkongi 238, muri 2023 habayeho inkongi 259, mu gihe muri 2024 habayeho inkongi 362.

Mu kuzimya inkongi hakoreshwa ibikoresho byabugenewe birimo za kizimyamoto ziri mu bwoko butandukanye. Ni ibikoresho bituruka hanze y’igihugu ariko rwiyemezamirimo Habimana Olivier, ufite ikigo cyitwa Cyusa Technology Africa, gicuruza ibikoresho byo kuzimya inkongi y’umuriro, yiyemeje gushinga uruganda rukora ibyo bikoresho bidasabye ko bizajya bitumizwa hanze.

Ni uruganda ruzatangira kubakwa muri 2027 rugatangira gukora mu mpera z’umwaka wa 2028. Biteganyijwe ko ruzatwara miliyari 5Rfw, rukazakoresha abakozi 400. Ruzaba ruherereye mu cyanya cy’inganda i Jabana mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Jabana.

Mu kiganiro na IGIHE Habimana yavuze yamaze kugura ikibanza cy’ahazubakwa uruganda rwe ndetse n’ibishushanyo mbonera z’uburyo uruganda ruzajya rukora byamaze gukorwa.

Ati “Tumaze kugura hegitari ebyiri mu cyanya cy’inganda i Jabana zo kubaka mo uruganda, twamaze gukorana n’ibigo byo mu Bushinwa dusanzwe dukorana ari na ho tugura ibintu bimwe na bimwe, ubu turi mu nzira yo kurangiza gukora igishushanyo mbonera cy’uko ibintu bizaba bikora.”

Habimana avuga ko bazajya batumiza ibyuma bya za kizimyamoto ubundi bigateranyirizwa mu ruganda rwe, ariko akazaba afite isoko rinini ku buryo abazajya babikenera bazajya babikura iwe aho kubitumiza hanze.

Uretse kuba mu Kigo cya Habimana bacuruza ibikoresho byo kuzimya inkongi y’umuriro, banatanga serivisi zitandukanye zo gufasha ibigo binini n’ibito kububakira uburyo bwo kwirinda inkongi y’umuriro, bashyira ibikoresho ahabugenewe ndetse bakanamenya ingano y’ibikenewe.

Ni serivisi batanze mu bigo bikomeye ndetse n’inyubako birimo BNR, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege, Kigali Heights, Marriott Hotel na Four Points by Sheraton.

Iki kigega kijyamo amazi yifashishwa mu kuzimya inkongi y'umuriro
Habimana yahisemo gutangira kwikorera ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi aho kujya kubikura mu mahanga
Kizimyamoto zirimo amoko anyuranye, harimo inini n'into bitewe n'inyubako uko ingana cyangwa aho ikenewe
Habimana Olivier yavuze ko uruganda yifuza gutangira kurwubaka mu 2027
Habimana afite gahunda yo gushinga uruganda rukora ibikoresho bya kizimyamoto, rwa miliyari 5 Frw