Ni uruzinduko rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo n’ibiganiro byo mu muhezo Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Botswana, Duma Boko.
Byakurikiwe n’ibindi byahuje abayobozi bakuru ba Botswana n’ab’u Rwanda, nyuma Abakuru b’Ibihugu bagirana ikiganiro n’itangazamakuru.
U Rwanda na Botswana byashyize umukono ku masezerano atandatu y’imikoranire mu nzego zitandukanye.
Ibihugu byombi byakuyeho Visa ku Banyarwanda bashaka kujya muri Botswana, ndetse n’abaturage ba Botswana bashaka gusura u Rwanda.
Byasinye kandi amasezerano agamije ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, agamije kwirinda gusoresha ibicuruzwa inshuro ebyiri. Hari kandi amasezerano ajyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ay’imikoranire mu by’ubuzima.
Mu ijambo yavuze ubwo yakirwaga ku meza na mugenzi we wa Botswana, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Botswana bifitanye isano ikomeye kuko bihuje icyerekezo mu byerekeye imiyoborere.
Ati “Twemera ko amajyambere arambye agerwaho biyuze mu miyoborere ifite intego, yubahiriza inshingano kandi ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage bacu. Iyi migirire dusangiye igaragaza icyerekezo kigari cy’umugabane wacu.”
Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika itabuze abantu bafite impano n’ibitekerezo ahubwo habuze guhuza intego n’ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Ati “Afurika ntibuze abanyempano cyangwa ibitekerezo. Icyo yabuze mu bihe bitandukanye ni uguhuza intego n’ishyirwa mu bikorwa ryazo. Ibihugu nk’ibyacu bishobora gufasha mu kuziba iki cyuho binyuze mu kurushaho gukorera hamwe no gutanga umusaruro.”
Perezida Kagame kandi yatemberejwe ikigo cyo muri iki gihugu gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Diamant, kizwi nka Diamond Trading Company Botswana (DTC Botswana).
Leta ya Botswana ifite imigabane 50% muri DTC Botswana, mu gihe indi 50% ifitwe na De Beers Group, ikigo cyo muri Afurika y’Epfo kizwi cyane mu bucuruzi bwa Diamant ku Isi.
Uruzinduko rwe yarusoje ku wa 7 Gicurasi 2026.
Aya ni amafoto yaranze urugendo rwa Perezida Kagame muri Botswana
























































































































Amafoto: Village Urugwiro





Loading comments...
Tanga igitekerezo