Iri rushanwa ryitiriwe amahoro, rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 21 kuva mu 2005. Uyu mwaka rizaba iminsi ibiri aho ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena hazakinwa icyiciro cya ‘Run for Peace’ cy’ibilometero 10, kiba kirimo abasiganwa batarushanwa.
Ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena, ni bwo hazakina ababigize umwuga mu bagabo n’abagore, bazasiganwa Half Marathon y’ibilometero 21,09 ndetse na Full Marathon y’ibilometero 42,1.
Abaritegura batangaje ko icyiciro cya Full Marathon kizatangira gukinwa Saa Kumi n’Ebyiri n'Igice za mu gitondo nyuma y’uko bamwe mu bayitabiriye mu myaka ishize bagaragaje ko bagorwa n’izuba riva i Kigali muri ibi bihe by’impeshyi. Half Marathon y'ibilometero 21, na yo izakinwa ku Cyumweru, izatangira Saa 08:15.
Ni mu gihe Run for Peace y’ibilometero 10, yo izakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena, izatangira Saa 08:00.
Mu 2025, isiganwa rya Full Marathon ryatangiye Saa Moya za mu gitondo, irya Half Marathon ritangira Saa 08:20 mu gihe abitabiriye Run for Peace bahagurutse Saa 08:30.
Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence wegukanye umudali wa Zahabu muri Half Marathon y’Abore, icyo gihe yavuze ko “icyabaye mu nzira, cyabaye kwihangana cyane kuko ikirere cyari kimeze nabi, guhumeka byari bitoroshye.”
Irushanwa ry’uyu mwaka ryitezwemo abasiganwa bazaturuka mu bihugu 30 bitandukanye ndetse mu minsi itatu ya nyuma y'irushanwa [ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru] hazategurwa umugoroba w'imyidagaduro uzitabirwa n'abahanzi bazamenyekana mu minsi mike iri imbere.
Ibyiciro byose bizahagurukira kandi bisoreze kuri Stade Amahoro. Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa bikorerwa ku rubuga rwaryo [www.kigalimarathon.rw], ukishyurira kuri *182*8*1*505050#.
Abanyarwanda n'abanyamahanga baba mu Rwanda bazitabira iri siganwa bishyura 5000 Frw [ku badakeneye imipira y'irushanwa] n'ibihumbi 20 Frw [ku bakeneye imipira]. Abanyamahanga bishyura 100$ (€90), abo muri Afurika y'Iburasirazuba bakishyura 80$ (€70) mu gihe abiyandikisha hamwe nk'amatsinda cyangwa ibigo bishyura 1000$.
Mu 2025, Kigali International Peace Marathon yabaye ku nshuro ya kabiri iri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’. Ibi byatumye yitabirwa n’abantu benshi basaga ibihumbi 13, mu gihe abiyandikishije bari 14.480.









Loading comments...
Tanga igitekerezo