Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 24, kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 17 Gicurasi 2026, ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 54. U Rwanda rufitemo bane bazakina mu byiciro binyuranye.

Imanizabayo wabaye umukinnyi wa mbere w’u Rwanda ukinnye, yegukanye umudali wa Zahabu mu bagore basiganwe metero 5.000 nyuma yo gukoresha iminota 23, amasegonda 25 n’ibice 92.

Yakurikiwe n’Umunya-Djibouti, Samia Hassan wakoresheje iminota 23, amasegonda 26 n’ibice 24 naho Umunya-Ethiopia, Zeyen Ayelegn aba uwa gatatu yakoresheje iminota 23, amasegonda 30 n’ibice 55.

Uyu mudali wegukanywe na Imanizabayo Emeline ni uwa mbere u Rwanda rubonye mu cyiciro cy’abagore basiganwa metero 5.000 muri Shampiyona Nyafurika, ndetse uyu mukinnyi yaherukaga kuwegukana muri Shampiyona y’Igihugu y’u Buholandi.

Nyuma yo gusiganwa, Imanizabayo yagize ati “Ndishimye cyane, ndumva bindenze. Mbere y’isiganwa, nibwiye ko ngomba gutsinda kandi ndashimira abatoza bamfashije kugera ku nzozi zanjye.”

Uretse Imanizabayo Emeline, abandi bakinnyi b’u Rwanda bitabiriye iyi Shampiyona Nyafurika muri Ghana ni Umutesi Uwase Magnifique uzasiganwa muri metero 200, Niyonkuru Florence uzasiganwa metero 10.000 na Iribagiza Honorine uzasiganwa metero 800.

Uwitonze Claire na we yari kwitabira iri rushanwa, ariko agira imvune yatumye aterekeza muri Ghana.

Imanizabayo Emeline ni we mukinnyi wa mbere w'Umunyarwanda wakinnye muri Shampiyona Nyafurika y'Imikino Ngororamubiri i Acra, ku wa Kabiri
Imanizabayo yabaye uwa mbere, yegukana umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero 5000
Ni ubwa mbere u Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu mu bagore basiganwa metero 5000 muri Shampiyona Nyafurika
Imanizabayo yavuze ko yishimiye kugera ku nzozi ze akegukana umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika