Iri rushanwa ryitiriwe amahoro, rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 21 kuva mu 2005, uyu mwaka rizaba iminsi ibiri aho ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena hazakinwa icyiciro cya ‘Run for Peace’ cy’ibilometero 10, kiba kirimo abasiganwa batarushanwa.
Ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena, ni bwo hazakina ababigize umwuga mu bagabo n’abagore, bazasiganwa Half Marathon y’ibilometero 21,09 ndetse na Full Marathon y’ibilometero 42,1.
Ku wa 25 Gicurasi, ku mbuga nkoranyamabaga za Kigali International Peace Marathon hanyujijweho amashusho y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ararikira abayobozi banyuranye kuzitabira iri rushanwa ryo gusiganwa ku maguru.
Mu mashusho y’amasegonda 27, Minisitiri Rwego yavuze ko azitabira iri rushanwa, asaba n’abandi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka; Minisitiri w’Ubuzima, Sabin Nsanzimana na Depite Mukabalisa Germaine kuzitabira.
Nyuma y’iminsi 10, kuri uyu wa 4 Kamena 2026, Minisitiri Sabin Nsanzimana yagiye ku rubuga rwa X agaruka kuri ubwo butumwa, asubiza agira ati “Ndabyemeye”, mbere yo kongeraho ati “Nkwereke igihandure.”
Na we yasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, kuzitabira Kigali International Peace Marathon y'uyu mwaka, yongeraho ati “Siporo ni ubuzima.”
Challenge accepted Min @NgarambeRwego! Count me in —Nkwereke Igihandure 🏃🏿♂️
I now challenge Minister @onduhungirehe and @ScoviaMutesi to join us @KigaliMarathon #Peace
Sport =Ubuzima https://t.co/vlKUZ7tRaz
— Dr Sabin Nsanzimana (@nsanzimanasabin) June 4, 2026
Minisitiri Sabin Nsanzimana na Minisitiri Rwego Ngarambe, bombi bari mu bayobozi bitabiriye Kigali International Peace Marathon ubwo iheruka kuba muri Kamena 2025.
Aba bayobozi bombi basiganwe mu cyiciro cya Run for Peace cy’ibilometero 10, aho bari kumwe n’abandi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera [icyo gihe wari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCB]; Perezida wa RAF, Col (Rtd) Kayumba Lemuel; Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette.
Abategura irushanwa ry’uyu mwaka batangaje ko ryitezwemo abasiganwa bazaturuka mu bihugu 30 bitandukanye ndetse mu minsi itatu ya nyuma y'irushanwa [ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru] hazategurwa umugoroba w'imyidagaduro uzitabirwa n'abahanzi bazamenyekana mu minsi mike iri imbere.
Ibyiciro byose bizahagurukira kandi bisoreze kuri Stade Amahoro. Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa bikorerwa ku rubuga rwaryo [www.kigalimarathon.rw], ukishyurira kuri *182*8*1*505050#.
Abanyarwanda n'abanyamahanga baba mu Rwanda bazitabira iri siganwa bishyura 5000 Frw [ku badakeneye imipira y'irushanwa] n'ibihumbi 20 Frw [ku bakeneye imipira]. Abanyamahanga bishyura 100$ (€90), abo muri Afurika y'Iburasirazuba bakishyura 80$ (€70) mu gihe abiyandikisha hamwe nk'amatsinda cyangwa ibigo bishyura 1000$.
Mu 2025, Kigali International Peace Marathon yabaye ku nshuro ya kabiri iri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’. Ibi byatumye yitabirwa n’abantu benshi basaga ibihumbi 13, mu gihe abiyandikishije bari 14.480.














Loading comments...
Tanga igitekerezo