Hashize imyaka itatu Kigali International Peace Marathon izamuriwe urwego, ijya ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi [Elite Label] aho byanajyanye no kuzamura ibihembo bitangwa kugira ngo rijye ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye.

Hejuru y’ibyo, iri rushanwa risigaye ritumirwamo abakinnyi bakomeye ku Isi, aho iry’uyu mwaka ryarimo abagabo 13 n’abagore icyenda bakina amasiganwa yo ku rwego rwa kabiri rw’akomeye ku Isi, Kigali International Peace Marathon yifuza kugeraho.

Aganira na Televiziyo Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko bishimiye uburyo irushanwa ry’uyu mwaka ryabaye iminsi ibiri ryagenze, ndetse n’uburyo rikomeza gukura.

Ati “Twishimiye uburyo Kigali International Peace Marathon igenda ikura. Mwarabibonye ejo ukuntu twatangiye twiruka twese, dufatanyije. Twagize abantu barenga 5000, uyu munsi [ku Cyumweru] twagize abantu barenga 513 babigize umwuga muri Full Marathon n’abarenga 2700 muri Half Marathon. Biragaragaza uburyo ryitabiriwe.”

Yagarutse kandi ku musaruro w’Abanyarwanda muri iri rushanwa, aho imyanya itatu ya mbere muri ‘Half Marathon’ y’abagore [ibilometero 21], yose yegukanywe n’Abanyarwandakazi barangajwe imbere na Ibishatse Angélique wegukanye umudali wa Zahabu.

Ati “Turi kugenda tubona n’impano z’Abanyarwanda, cyane cyane abakobwa, abari n’abategarugori batera imbere. Biragaragaza ko mu minsi iri imbere tuzaba dufata no mu byiciro byo kwiruka hose ku bakobwa bacu. Kandi buriya hari abatari bahari, bagiye hanze kwitoza kuko bafite andi marushanwa. Ubutaha nibaba barimo, na Full Marathon bazaba bayifashe, ari iya mbere. Biragaragara ko impano z’Abanyarwanda mu kwiruka ziri gutera imbere.”

Abo Minisitiri Mukazayire yavugaga ni Niyonkuru Florence wegukanye Half Marathon ya 2025 na Imanizabayo Emeline wabaye uwa gatanu kubera ko bari kwitegura Imikino ya Commonwealth izabera i Glasgow muri iyi mpeshyi.

Aba bakinnyi bombi baherutse muri Shampiyona Nyafurika y’Imikino Ngororamubiri yabereye muri Ghana muri Gicurasi, aho bahesheje u Rwanda imidali ibiri rukumbi rwabonye mu mateka yarwo muri iri rushanwa ryo ku mugabane.

Niyonkuru Florence yegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba uwa kabiri mu gusiganwa metero ibihumbi 10 mu gihe Imanizabayo Emeline yegukanye uwa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere mu gusiganwa metero 5000.

Abajijwe ku kuba abagabo batarabona umusaruro mwiza mu byiciro basiganwamo muri Full Marathon na Half Marathon, aho Ntirenganwa Fidèle yabaye uwa karindwi mu gusiganwa ibilometero 42 naho Hakizimana John akaba uwa munani mu bilometero 21, Minisitiri Mukazayire yavuze ko na ho batangiye gutegura uburyo hazaboneka umusaruro mwiza mu minsi iri imbere.

Ati “Na ho nk’uko wabibonye ku ruhande rw’abagore, ni ugutangirira mu mpano z’abatoya. Abakobwa babaye aba mbere ni abakiri bato. No ku bagabo turimo gutangirira aho ngaho, ni ugutangirira ku mpano z’abato zigakura, na bo bakabasha gusingira aho abo muri aka gace bamaze kugera. Na byo bizaza, turifuza kujya kuri ‘podium’ [muri batatu ba mbere].”

Ku bijyanye no kuba bazamura urwego rwa Kigali International Peace Marathon ikagera ku rwego rwa “Gold Label” rukuriwe na “Platinum Label” ibamo amasiganwa nka London na Chicago Marathon, Mukazayire yavuze ko biri mu byo batekereza.

Ati “Ni byo rwose, biri mu byo dutekereza. Nk’uko ubuyobozi bwacu bukomeza gushyira imbaraga mu gukuza siporo, tugomba gukomeza tuzamuka mu rwego.”

Yongeyeho ko kuba iri rushanwa ryarabaye iminsi ibiri, abasiganwa muri ‘Run for Peace’ y’ibilometero 10 bagakina ukwabo, ari ukugira ngo imitegurire n’imigendere yaryo bigende neza.

Ati “Ni ukugira ngo birusheho kugenda neza, abantu bisanzure kandi bikorwe mu buryo bunoze. N’umwaka utaha ni uku tuzabigenza kandi dushishikariza abantu ko bakomeza kwitabira, ni igihe cyo kugira ngo twiruke, tunasabane, duhurize hamwe.”

Minisitiri Mukazayire yashimangiye ko guha abakinnyi b’Abanyarwanda amahirwe yo kwitabira amarushanwa anyuranye n’igihe gihagije cyo kwitoza biri mu bizatuma bakomeza kugaragaza impano zabo no kubona umusaruro mwiza.

Abanyarwandakazi bihariye imidali ya Half-Marathon muri ‘Kigali International Peace Marathon 2026’
Ku Cyumweru, ku munsi wa kabiri witabiriwe n'ababigize umwuga, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire (ibumoso) yari ashyigikiye abasiganwa
Minisitiri Mukazayire (hagati) yari mu bakoze ibilometero 10 bya 'Run for Peace' ku wa Gatandatu