Niyonkuru ni umwe mu bakinnyi 2899 basiganwa ku maguru bakinnye Lyon Half Marathon, aba ahiga abandi mu cyiciro cy’abagore, mu gihe yabaye uwa cyenda muri rusange.
Ni isiganwa yegukanye nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 14, arushwa iminota icyenda n’amasegonda 13 n’Umunya-Kenya, Kimaiyo Vincent, wegukanye umudali wa Zahabu mu bagabo.
Niyonkuru watangiye uyu mwaka wa 2025 yegukana Shampiyona y’Igihugu ya Cross Country, mu mezi atatu ashize yatwaye isiganwa rya Kigali International Peace Marathon.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye uyu mukinnyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ati “Niyonkuru wacu ageze ku rwego rwo hejuru muri Half Marathon. Iri ni itangiriro kandi ab’iwanyu twese tukuri inyuma.”
Komereza aho Niyonkuru👏🏾 Congratulations!
Our own daughter Niyonkuru taking up global stages in Half Marathon! This is just the beginning and the whole village is behind you🇷🇼 https://t.co/K235jMkvIV— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) September 30, 2025







Loading comments...
Tanga igitekerezo