Ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 14 bagize Ikipe y’Igihugu izakina Kigali International Peace Marathon ya 2026.

Icyatunguranye ni uko mu bakinnyi bane batoranyijwe mu bagore, bose bazakina Half Marathon y’ibilometero 21, hatagaragayemo Niyonkuru Florence na Imanizabayo Emeline.

Aba bakinnyi bombi basanzwe bakinira Ikipe ya Sina Gérard AC, bakubutse muri Shampiyona Nyafurika y’Imikino Ngororamubiri yaberaga muri Ghana kugeza ku Cyumweru, aho bahesheje u Rwanda imidali ibiri rukumbi rwabonye mu mateka yarwo muri iri rushanwa ryo ku mugabane.

Niyonkuru Florence yegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba uwa kabiri mu gusiganwa metero ibihumbi 10 mu gihe Imanizabayo Emeline yegukanye uwa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere mu gusiganwa metero 5000.

Hejuru y’ibyo, aba bakinnyi bombi baherukaga kugira umusaruro mwiza muri Kigali International Peace Marathon. Niyonkuru Florence yegukanye Half Marathon ya 2025, mu gihe Imanizabayo Emeline yabaye uwa gatanu.

Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Peter Ndacyayisenga, yabwiye IGIHE ko impamvu aba bakinnyi bombi batazakina “KIPM 2026” ari uko bari gutegurirwa Imikino ya Commonwealth izabera i Glasgow mu mpeshyi.

Ati “Bombi ubu batangiye imyiteguro ikomeye y’amezi abiri kuko bafite amahirwe yo kwegukana umudali w’amateka mu Mikino ya Commonwealth. Baramutse bakinnye Half Marathon ku wa 14 Kamena, byagorana ko basoreza mu myanya itatu mu Mikino ya Commonwealth izabera i Glasgow.”

Commonwealth Games ni amarushanwa ahuza abakinnyi bo mu bihugu bihuriye mu Muryango w’ibikoresha Icyongereza, aho barushanwa muri siporo zitandukanye buri myaka ine.

U Rwanda rwinjiye muri uyu Muryango mu 2009, rutangira kwitabira Imikino yawo mu 2010 ubwo yari yabereye i Delhi mu Buhinde. Mu nshuro enye rumaze kuyitabira, nta mudali ruregukana.

Umudali umwe rukumbi igihugu cyabonye ni uwo mu Mikino y’Urubyiruko (Commonwealth Youth Games) wegukanywe n’Ikipe ya Beach Volleyball yari igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope, aho begukanye umudali w’Umuringa babaye aba gatatu i Bahamas mu 2017.

Imikino y’uyu mwaka izabera i Glasgow muri Écosse, izatangira ku wa 23 Nyakanga isozwe ku wa 2 Kanama 2026.

Niyonkuru Florence (ibumoso) na Imanizabayo Emeline (iburyo) ntibazakina Kigali International Peace Marathon ya 2026 kubera Imikino ya Commonwealth
Niyonkuru Florence yegukanye Half Marathon ya KIPM 2025, aba Umunyarwandakazi wa mbere ubikoze kuva mu 2022 bigezweho na Musabyeyezu Adeline