Iki gikorwa cyari cyiswe “Onzestar Aerobics Workout African Records” cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo 2025, ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, cyatangiye Saa Mbiri za mu gitondo, kirangira Saa Moya zirengaho iminota mike.
Kagorora Phocas yakoresheje amatsinda atanu atandukanye aho buri tsinda ryari rigizwe n'abantu 11 ryasimburwaga n’irindi nyuma y’amasaha abiri n’iminota 12.
Uyu mutoza yabwiye IGIHE ko yagize iki gitekerezo nyuma yo kubona ko agahigo ko kumara amasaha menshi umuntu akora iyi myitozo gafitwe n’itsinda ry’Abanya-Afurika y’Epfo rya Team Durban Fit Squad, ryakoze amasaha umunani y’imyitozo ya ‘aerobics workout’ mu 2022, agasanga na we yabishobora.
Ati “Umuhigo wo ku rwego rw’Isi wo nabonye ugoye kuko ugera mu masaha 39 ariko bakoraga ibintu byinshi bitandukanye. Njye nahisemo iyi ‘aerobics workout step’ gusa kuko ari yo dusanzwe dukora, nshaka ko dukora agahigo ko muri Afurika tubihuje n’izina ryacu rya Onzestar.”
Ubwo aya masaha 11 yari arangiye, byari ibyishimo ku bari bitabiriye iyi myitozo, gusa ku rundi ruhande uyu mugabo yasaga n’unaniwe mu maso ariko agifite imbaraga ndetse yafashe ijambo ashimira cyane abo bakoranye.
Yagize ati “Biranshimishije cyane kuko ni igikorwa tumaze igihe twitegura kandi gikomeye ku rwego rwa Afurika, ndetse gikomeye kubera igihugu cyacu. Abo twakoranaga nababwiye ngo ngiye guhagararira igihugu nubwo kitabidutumye ariko ugomba gukorera igihugu cyawe mu gihe ubona ari ngombwa.”
Iki gikorwa cyabaye hafatwa amashusho yananyuzwaga imbonankubone ku muyoboro wa YouTube, kugira ngo abemeza abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bazayegendereho basesengura mbere yo kwemeza bidasubirwaho ko uyu mugabo yaciye aka gahigo.
Amategeko ya “Guiness des Records” ateganya ko mu gukora uduhigo nk’utu tw’imyitozo, umuntu aba yemerewe iminota itanu nyuma ya buri saha. Kagorora we yahisemo gukora amasaha abiri icya rimwe, iminota 10 yo kuruhuka ikaba iyo gushimira abitabiriye iki gikorwa bahabwaga icyemezo kibigaragaza.
Kagorora yongeyeho ati “U Rwanda natwe tuzamuye ibendera muri Afurika yose. Twari twarabyitoje. Ni ibintu nateguye mu mezi atanu ashize. Ntabwo wabikora umunsi umwe ngo bishoboke utarabyitoje. Ubusanzwe muri Onzestar dukora buri munsi isaha imwe n’igice, ariko buri cyumweru twakoraga amasaha atanu, dukora arindwi, dukora icyenda, twagarukiye ku masaha 10 mu myitozo kandi twumvaga tumeze neza cyane.”
Amazi, imitobe n’imbuto ni byo uyu mutoza n’abo bari kumwe bafashe mu masaha yose bamaze muri iyi myitozo yari idasanzwe. Bamwe mu bo bakoranye, bavuze ko uburyo biteguyemo iki gikorwa byabahaga icyizere cyo kwesa uyu muhigo.
Uwiringiyimana William yagize ati “Ni igikorwa gishimishije, twateguye neza dushaka kwerekana akamaro ka siporo. Byadutwaye imbaraga ariko ku bwo kwiyemeza twabigezeho.”
Niyonkuru Zache na we yavuze ko bishimiye kugera kuri aka gahigo nka Onzestar. Ati “Twari tumaze iminsi twitegura, twagerageje no kuzamuka ibirunga twitegura gukora amasaha menshi. Mu masaha nk’atanu abanza, umuntu yagendaga acika intege ariko akishyiramo ko agomba gusoza iki gikorwa.”
Kogorora Phocas ni umutoza w’imyitozo ngororamubiri ubimazemo imyaka myinshi kuko yabitangiye mu 2017. Nyuma ni bwo yashinze ikigo ’Onzestar’ cyo guteza imbere siporo, ubukerarugendo bunyuze mu kuzamuka imisozi [hiking] n’ibindi.




















Loading comments...
Tanga igitekerezo