Kuba iyi pariki irimo inyamaswa nkuru eshanu nk’Intare, Imbogo, Ingwe, Inzovu n’inkura, biri mu byatumye isurwa ku kigero cyo hejuru ndetse umubare munini w’Abayisuye kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe wiganzamo Abanyarwanda.

Imibare igaragaza ko yinjije arenga miliyoni 1,33$ yavuye mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi, bigaragaza izamuka rya 8% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu 2025.

Aha harimo ubwiyongere bw’ibyinjira bwagizwemo uruhare na gahunda ya Visit Rwanda n’ibindi bikorwa byifashishwa mu kuyimenyekanisha.

National Geographic yashyize Pariki y’Igihugu y’Akagera mu hantu 25 ku Isi abantu bakwiye gusura mu 2026, kubera ibyiza nyaburanga bihari.

Abaturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera binjije agatubutse

Igihembwe cya mbere cya 2026 cyahiriye abaturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera kuko binjije arenga ibihumbi 168,22$ binyuze mu mishinga igamije kuyibungabunga.

Abakora uburobyi binjije 59.770$, abakora ubuvumvu binjiza 17.309$ mu gihe abakora ubukorikori, ubworozi bw’inkoko n’amacumbi binjije 16.998 $.

Abaturage bari mu bashinzwe kuyobora ba mukerarugendo binjije 31.922 $ mu gihe koperative z’abubatsi na ba nyakabyizi byinjije 42.227$.

Inyamaswa zashyizweho GPS

Inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ziba zitembera bitewe n’aho zishaka kuba ziri. Bivuze ko iyo mwahuriye mu gace kamwe uyu munsi atari ho uzongera kuyisanga kuko ari icyanya gifunguye.

Hagati ya Mutarama na Werurwe 2026, intare eshatu zashyizweho ikoranabuhanga rya GPS, binakorwa ku nzovu imwe mu gihe inkura z’umukara 17 zashyizweho ikoranabuhanga rya ‘VHF transmitters’ mu ihembe.

Intare eshanu z’ingore zabonerejwe urubyaro hagamijwe kugenzura uburyo zororokamo.

Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934, ifite ubuso bwa kilometero kare 1.122, ikaba ibarizwamo inyamaswa zirenga 11.300, harimo intare 60, inzovu 142, imbogo 4.000, twiga 115, ingwe ziri hagati ya 80 na 100 n’inkura 145.

Harimo kandi amoko y’ibinyugunyugu 179, imparage 2.000, impara 1.500 n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150. Harimo imvubu ziri hagati ya 1.500 na 1.800, inyemera 1000 n’indonyi zirenga 1000.

Ni parike ifite amoko y’inyoni agera kuri 500. Ni yo pariki ifite amoko y’inyoni menshi mu Rwanda kuko Parike ya Nyungwe ifite 300, Gishwati n’iy’Ibirunga zikabarirwa munsi y’uwo mubare.

Imvubu igira amenyo manini kandi akomeye
Intare ifatwa nk'umwami w'ishyamba
Inzovu zirimo kwambuka umuhanda, umwana wazo na we ari inyuma
Muri Pariki inyamaswa zose zirisanzura, zaba iziguruka, izo mu mazi cyangwa ku butaka
Inzovu igira ubushobozi bukomeye bwo kwibuka
Imbogo utayizi wagira ngo ni inka iteye ukundi
Imbogo zizihiwe, zirimo gusiganwa zinyura mu kidendezi
Hari aho usanga imbogo zakoranye ari nyinshi
Izi nyoni benshi bazizi nka Murabafi
Impyisi zikunze kugaragara cyane ku mugoroba
Imvubu ni inyamaswa yihagazeho mu mazi, nubwo ijya ikuka ikajya imusozi
Inkura igira ingufu nyinshi, n'ihembe ku zuru ikoresha mu kurwana
Iri hembe ry'Inkura ryihagazeho
Ingona ni inyamaswa ikunda kuba yihishe ariko icyo ifashe ntijya irekura
Inkorongo ni inyamaswa idakunda kuboneka, aho bibarwa ko muri pariki hasigayemo izitarenga ijana
Ingwe ni inyamaswa ziba muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ariko zidakunze kuboneka, kereka mu masaha y'ijoro
Inzovu zikunze kugenda ziri hamwe
Pariki y'Igihugu y'Akagera igizwe n'imirambi, imisozi migufi n'ibiyaga
Imbogo zikunze kurisha mu kivunge, cyane cyane mu kibaya
Pariki y’Akagera igizwe n’ibiyaga 10. Birimo Ihema yakuye izina ku Babiligi bahashinze amahema ubwo bashakishaga isoko ya Nil
Muri Pariki y'Igihugu y'Akagera hanaboneka amoko anyuranye y'inyoni n'ibisiga, ibi bizwi nka Marabou stork
Inzovu zari zabonye ibyatsi bitoshye, zabiteraniye
Iyi nyamaswa izwi nk'Agasumbashyamba, irisha mu biti hejuru
Inzovu ni inyamaswa yubahwa cyane muri Pariki
Iyi nyoni nkuru izwi nka African darter
Aba ni abana ba African darter, bategereje amahaho ya nyina
Isatura bamwe bazita ingurube z'ishyamba nazo ziboneka muri Pariki y'Akagera
Inyoni n'ibisiga iyo bihaze bijya mu myiyereko
Inzovu iyo uyisanze mu nzira ni ukuyireka ikabanza guhigama, nta we uyikanga
Izi nyamaswa zikunze kwibasirwa na ngenzi zazo zitunzwe n'inyama
Imbogo bamwe bazi nka 'Rwarikamavubi' zikunze kugira amahane
Imbogo zikunze kugendera hamwe nk'igihe zirisha
Imparage ziboneka cyane muri Pariki y'Akagera
Impyisi zikunze kugenda hafi y'inyamaswa z'inkazi, zica ibisimba byinshi byo kurya
Isha ziboneka muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ku bwinshi
Muri Pariki y'Akagera haboneka Ibitera, cyane cyane mu gice umuntu yinjiriramo muri pariki
Imparage yari ihaze ubwatsi irimo kota akazuba
Isatura ni inyamaswa ifatwa nk’idatekereza cyane
Izi ushobora gukeka ko ari za hene tworora
Imvubu ziba zizihiwe n'amazi zituyemo, ndetse zishobora no kuba imusozi
Igitera cyicaye kireba umwana wacyo
Imparage ni inyamaswa zizwiho kugira uruhu rwiza
Ingwe ntabwo umuntu yayegera uko yiboneye, nubwo kuyibona ubwabyo biba bitoroshye
Ingwe ni inyamaswa itinywa cyane mu zo mu ishyamba
Imvubu yari yavuye mu mazi ijya kurisha ku gasozi
Imbogo zishaje zikunze kugenda zonyine
Gasumbashyamba iba yirira amababi y'ibiti
Iki gisiga hari benshi bakimenye nka Murobyi
Iki gisiga cyitwa Lizard Bizzard
Ingwe ni inyamaswa idakunze kuboneka
Iyi ni imwe mu nyoni ziba mu Akagera, izwi nka Black-headed Gonolek