Pariki ya Nyandungu ikomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda no kubungabunga ibidukikije. Muri Nyakanga 2025 yabiherewe igihembo mpuzamahanga nk’ahantu higisha kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Pariki ya Nyandungu ikomeje kwigarurira imitima ya benshi barimo Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga basura u Rwanda, aho iherutse no guhabwa igihembo mpuzamahanga cya ‘Star Wetland Centre Award for Biodiversity’ gihabwa ahantu nyaburanga higisha ibyiza byo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Pariki ya Nyandungu yahawe igihembo mpuzamahanga cya ‘Star Wetland Centre Award for Biodiversity’ gihabwa ahantu nyaburanga higisha ibyiza byo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ushobora kuba warihebeye gutembera, by’umwihariko mu byanya bikomye. Niba ari uko bimeze nta kabuza ufite uruhare mu nzinduko zirenga miliyari 1,4 zikorwa buri mwaka, abazikora bagiye gusura ahantu nyaburanga ku Isi, ku mpamvu zo kwishimisha, ubushakashatsi n’ibindi.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera busigaye bwifashisha imbwa mu gucunga umutekano wa Pariki no guhiga ba rushimusi n’imitego baba bateze inyamaswa, ku buryo byatanze umusaruro kuko byongereye kubona imitego yategwaga binatanga umutekano ku nyamaswa.
Hakozwe impinduka mu buryo bwari busanzwe bwo gusura Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP], aho kuri ubu abayigana basabwa kubanza kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibintu biganisha ku gutangira kwishyuza.
Ubuyobozi bwa Pariki y'Igihugu ya Nyungwe bwashyize hanze ibiciro bishya byo gusura ibyiza nyaburanga biyitatse, mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biyibarizwamo no korohereza abayisura.
Ikigo cya Royal Balloon Rwanda cyatangije serivisi zo gutembereza abantu mu kirere, hifashishijwe imitaka minini izwi nka ‘Hot Air Balloon’.
Abataragera muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bayitekereza nk’ishyamba ry’inzitane riteye ubwoba ariko ni ahantu umuntu yakwifuza kureba bitewe n’ibyiza nyaburanga biyibarizwamo.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iri mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw'u Rwanda ni yo ibonekamo ingagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi.
Hashize imyaka 87 Pariki y’Akagera ishinzwe n’Ababiligi bakolonizaga u Rwanda. Nubwo yemejwe icyo gihe, yamaze imyaka igera muri 40 imeze nk’aho ntacyo imariye igihugu kuko yatangiye gusurwa na ba mukerarugendo mu buryo bwemewe mu 1975 none ubu iri ku isonga mu gusurwa n’abantu benshi kurusha izindi pariki zose mu Rwanda.
Murobyi y’amababa y’ubururu (Woodland kingfisher) kimwe n’izindi nyoni zitandukanye, iyo hageze igihe cyo kororoka zifata urugendo rutoroshye zikajya muri Afurika y’Epfo kororoka. Iby’inyoni byo kuva mu gihugu kimwe zijya mu kindi ntabwo ari umwihariko kuri izi nyoni za Murobyi gusa kuko dufite n’ubundi bwoko bwinshi bw’inyoni buva ku mugabane w’i Burayi zikaza kuruhukira cyangwa kororokera mu Rwanda igihe runaka noneho ibihe byamara guhinduka cyangwa se zimaze kororoka zigasubira aho zaturutse.
Mu gihe zimwe mu nyoni iyo bigeze igihe cyo kubaka icyari ushobora gusanga ikigore cyangwa ikigabo cyubaka icyari cyonyine kugeza n’ubwo tubasha kubona inyoni zitandukanye zitajya zubaka ibyari ahubwo zitera amagi mu myobo cyangwa izindi zigacukura ibiti n’ubundi buryo butandukanye.
Giraffe, twiga, bamwe bita Agasumbashyamba ni yo nyamaswa ndende mu nyamaswa ziri ku Isi muri iki gihe bitewe n’ijosi ryayo rirerire cyane. Amaguru ya Twiga nayo ni maremare kandi arakomeye.
Mu bihe byo hambere mu museso hari inyoni zitandukanye zabashaga kubwira abantu ko bukeye kugira ngo bitegure kujya mu mirimo cyangwa kujya mu zindi gahunda babaga baraye bashyize kuri gahunda. Muri izo nyoni twavugamo imisambi yakundaga guhiga mu museso, isake zabikaga n’izindi.
Umuntu waba warigeze ajyana inkokokazi ku isake akahasanga amasake menshi yaba umuhamya w’imirwano yaba yarahuje ayo masake arimo kwishakamo isake ifite imbaraga kandi ibasha kubangurira iyo nkokokazi.
Muri iki gihe Isi ikataje mu iterambere ry’ibintu hafi ya byose nyamara rimwe na rimwe rishobora gutuma hari bimwe bizasigara ari amateka mu bitabo. Muri iki gihe kwibuza amahirwe yo kurebesha amaso kimwe mu bishushe binini ku rwego rw’Isi bikiboneka mu Rwanda ni ukunyagwa zigahera.
Umusure (Speckled mousebird) ni inyoni muzakunda kubona mu gitondo irambuye amababa irimo kota akazuba cyangwa se yerekeje agatuza aho izuba ryarasiye. Mbese ni ukubera iki? Muri rusange umusure ukora ibyo byose kugira ngo umubiri wawo ugumane ubushyuhe buhagije kuko ubusanzwe ibyo urya ni ibihingwa bifite ibivumbikisho biri ku rwego rwo hasi. Ku bw’iyo mpamvu hatabayeho kwifashisha imirasire y’izuba umubiri wacika intege ku buryo ingingo zitabasha gukora.
Mu Rwanda dufite amoko menshi y’inyoni n’ibisiga bikesha imibereho yabyo amazi mu buryo butandukanye. Inyoni zimwe kimwe n’ibisiga bishobora kuba biba mu biti cyangwa imusozi ariko bikazinduka bigiye gushaka mu mazi amafi n’ibindi binyabuzima bibamo kugira ngo bibirye.
U Rwanda rwatangiye gukora dosiye isaba ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi rukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), hagamijwe kurinda no kumenyekanisha ibikorwa bibumbatiye amateka, umuco n’umurage hirya no hino.