Uko byagenda kose muri aho hantu harimo no muri Pariki y’Akagera isurwa umunsi ku wundi na ba mukerarugendo baturutse impande z’Isi.
Mu 2024, abayisura biyongereyeho 3,83% bagera ku 56.219, bavuye ku 54.141 bayisuye mu 2023.
Mu mwaka wa 2024, Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 4,7$ avuye kuri miliyoni 4,6 $ yari yinjije mu mwaka wa 2023. Buri gihe 10% by’ayo mafaranga bihabwa abaturage.
Ni pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1122. Yashinzwe mu 1934. Ibarizwamo zimwe mu nyamaswa zizwi cyane ku Isi zirimo; Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.
Wifuza gusura iyi Pariki usanganirwa n’inyamaswa nyinshi, aho imibare iheruka yagaragaje ko ibarizwamo inyamaswa zirenga 11.300.
Nusura Pariki y’Akagera uzasanganirwa n’inyamaswa nini (Big Five) zirimo intare 60.
Muri Pariki y’Akagera kandi habarizwa inzovu 142, imbogo 4000, ingwe ziri hagati ya 80 na 100 n’inkura 145. Habarizwa kandi twiga zingana 115.
Ni parike ifite amoko y’inyoni agera kuri 500. Ni yo pariki ifite amoko y’inyoni menshi mu Rwanda kuko Parike ya Nyungwe ifite 300, Gishwati n’iy’Ibirunga zikabarirwa munsi y’uwo mubare. Habarizwamo kandi amoko y’ibinyugunyugu 179.
Usura Pariki y’Akagera asanganirwa n’imparage zigera ku 2000 zibarizwamo, impara zigera ku 1500 n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150. Habarizwa imvubu ziri hagati ya 1500 na 1800, inyemera zirenga 1000 n’indonyi zirenga 1000.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'inkunga na raporo muri Parike y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yavuze ko iyi pariki iha akazi abantu 327 bahoraho n’abandi barenga 200 babarizwa mu makoperative bakora nka nyakabyizi.
Nk’ibinyabuzima na byo bihura n’ibibazo bitandukanye aho hari izirwaragurika, izipfa kurusha izindi n’ibindi.
Mu nyamaswa zo muri Pariki y’Akagera mu zororoka kurusha izindi harimo nk’Intare kuko biyisaba amezi atatu ngo ibwagure. Icyakora zigira ibizigora cyane bituma zipfa vuba.
Karinganire ati “Hari n’inyamigeri aho zimwe zibyarira amezi atanu cyangwa atandatu. Muri rusange harimo impara, imparage, indonyi, inyemera n’imbogo zirororoka cyane kuko ziri mu nyamaswa nyinshi.”

Buri nyamaswa yapfa ariko izihigwa cyane ni zo ziba zifite ibyago byo gupfa. Icyakora nubwo intare zororoka cyane na zo ziba zifite ibyago byo gupfa kuko itarenza imyaka 15 ikiriho. Muri rusange inyamaswa zirya inyama ntabwo ziramba.
Mu nyamaswa zirama harimo ingona kuko zishobora kubaho imyaka 70 iba mu ishyamba mu gihe iyororewe mu nzu ishobora kumara imyaka 120.
Mu zindi nyamaswa zirama harimo n’utunyamasyo, inzovu na yo ishobora kumara imyaka 70 yabayeho neza. Inkura, imbogo, Twiga na zo ziraramba iyo nta kintu cyazihungabanyije.
Mu nyamaswa zisurwa cyana ni ziriya eshanu nini zirimo Intare, Inzovu, Imbogo, Inkura n’Ingwe, hakiyongeraho Twiga cyangwa Udusumbashyamba ndetse hari n’abakunda gusura inyoni zaba izo mu mazi n’izindi utabona ahandi ku Isi.
Karinganire yakomeje ati “Ushobora kuza hano mu nyamaswa eshanu nini ukabona enye ukaburamo ingwe. Ushobora no kubura intare kuko utaje nijoro ariko na none bigaterwa n’ibice wasuye. Niba ari ibihuru cyane utarenza amaso metero eshanu hari inyamaswa utabona. Bijyana n’imiterere ya pariki n’imyitwarire y’inyamaswa.”
Ku gihe cyiza cyo gusura Parike y’Akagera, Karinganire yavuze ko ibihe umuntu ashakiye byose yabona inyamaswa ariko yemeza ko mu mpeshyi ari bwo ikunze gusurwa cyane.
Ati “Icyakora mu bihe nko muri Mata no muri Gicurasi tugira abantu bake kuko haba hari mu bihe by’imvura.”
Umumaro Pariki y’Akagera ifitiye abaturage bayituriye ubarwa mu buryo butandukanye bijyanye n’ibyo bayikuramo cyangwa abayigana batanga kuri abo baturage.
Karinganire yavuze ko muri Pariki y’Akagera bafite koperative iroba amafi aho umwaka ushize yarobye toni zirenga 130 z’amafi mu biyaga nka Ihema, Hago, Birengero na Kivumba bakuramo ibihumbi 121$ (arenga miliyoni 174,8 Frw).
Ati “Koperative z’ubuki dukorana zahakuye mu mwaka ushize toni zirenga 13 z’ubuki zibonamo ibihumbi 60$ (arenga miliyoni 86,7).”
Ikindi ni uko ubaze ibintu byose abakora muri Pariki y'Akagera baguze mu baturage nk’amabuye, umucanga, amatafari, ibiti, ibikoreshwa muri hoteli, imyambaro, ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi byose ubiteranyije byarenze ibihumbi 700$ (arenga miliyari 1,01 Frw).
Karinganire yavuze ko Pariki y'Akagera ifasha no mu bijyanye n’ubushakashatsi, kuko ikorana n’imiryango ibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kaminuza zitandukanye zaba izo mu Rwanda no mu mahanga.
Parike y’Akagera kandi ifite umwihariko wo kwimurirwamo izindi nyamaswa zavuye mu bihugu bitandukanye, aho mu 2015 hazanywemo Intare icyenda, mu 2017 na 2018 hazanwa Inkura z'umukara zavanywe mu Burayi no muri Afurika y’Epfo, mu 2021 hazanwa Inkura 30 mu gihe mu 2025 hazanywe Inkura z’umweru 70.
Buri mwaka abana b’abanyeshuri barenga 2000 barayisura, ndetse abaturage baturiye iyi pariki barenga 3000 barayisura binyuze muri gahunda yo gutanga uburezi bwibanda ku kurengera ibidukikije. Ibyo iyi pariki yinjiza biyihaza ku rugero rwa 90%.









































































Loading comments...
Tanga igitekerezo