Ni mu gikorwa cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, mu muhango witabiriwe n’abaturage ndetse n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto muri aka karere.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Spiro, Shanton Ngabire, yavuze ko hatanzwe izi moto mu rwego rwo kurushaho gufasha abakora akazi ko gutwara abantu n’imizigo yabo mu kwiteza imbere.
Ati “Turagira ngo turebe uko twafasha abamotari kongera amafaranga bakoreraga, kuko twasanze moto z’amashanyarazi zituma abantu bizigama cyane kurusha moto za lisansi.”
“Gutwara moto z’amashanyarazi bituma tubungabunga ibidukikije, ikindi kandi ibiciro bya lisansi bihora bizamuka. Ibyo biri mu byatumye dufata ingamba zo kwegereza abaturage izi moto.”
Ngabire yongeyeho ko hari ahantu hane hazashyirwa sitasiyo z’izi moto harimo mu Mujyi wa Nyakarambi, ku Mupaka wa Rusumo, Gatore ndetse n’i Mahama.
Bamwe mu bakora umwuga w’ubumotari mu Karere ka Kirehe bishimiye moto za Spiro, bagaragaza ko zigiye kubafasha kwizigama amafaranga ugereranyije n’ayo bazigamaga kuri moto zikoresha lisansi.
Umuhoza Elevantine yagize ati “Moto za Spiro zizadufasha kongera ingano y’amafaranga twinjiza bitewe n’uko lisansi twaguraga iduhenze, ubu tuzajya dukoresha umuriro. Ikindi zizadufasha kutangiza ibidukikije.”
Mugenzi we basangiye umwuga, Nsengiyumva Elie, yavuze ko moto ya Spiro yasanze ihendutse cyane ugereranyije n’izindi, dore ko igura ibihumbi 975 Frw. Yishimiye kandi ko ari moto nto ku buryo n’aho kuziparika horoshye.
Nindagirire Elican ukuriye abamotari bakorera mu Karere ka Kirehe, yavuze ko indi ntambwe nziza ari uko benshi mu bamotari bagiye koroherwa no kubona moto nshya, dore ko umutekano w’izishaje uba ugerwa ku mashyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko kuba Spiro Rwanda yarabatekerejeho, bizongera iterambere ry’akarere, dore ko no mu byo Kirehe yari ikennye harimo sitasiyo za lisansi zikiri nke.
Ikigo cya Spiro gikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Bénin, Togo, u Rwanda, Kenya, Nigeria, Uganda, Ghana n’ibindi.
Gifite intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse no korohereza abaturage kubona moto zihendutse zikoresha amashanyarazi.




















Loading comments...
Tanga igitekerezo