Babigaragarije mu bukangurambaga bwa RFI bwise ‘Sobanukirwa RFI 2025’ bwari bwakomereje mu Karere ka Rusizi, aho iki kigo cyaganiriye n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

RFI yababwiye ko mu rwego rwo kurushaho kwegereza serivisi abaturage, Akarere ka Rusizi ari kamwe mu tuzashyirwamo amashami umunani mashya agiye gufungurwa hirya no hino mu gihugu.

Ni inkuru yakiranywe na yombi n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye, dore ko gupimisha ibimenyetso byabahendaga cyane kandi rimwe na rimwe bikanaboneka bitinze.

Mukamunanira Beatrice usanzwe ari umuyobozi w’Umudugudu wa Gashishi uherereye mu Kagari ka Cyarukara mu Murenge wa Muganza, yavuze ko yishimiye gusobanurirwa serivisi za RFI, kuko hari abantu benshi bazikeneraga bakabura aho bazibariza.

Ati “Ntabwo iki kigo twari tukizi, twumvaga ko bapima ADN ariko nta makuru yandi twari dufite. tugiye kugenda tubisobanurire abaturage bamenye ko RFI yabegereye.”

“Niba iki kigo kije gukorera muri Rusizi, akarengane n’abasambanyaga abana bagiye kugabanuka kuko ibimenyetso bizagaragara, bityo uwakoze ibyo byaha afatwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Germain, yavuze ko ishami rya RFI rifite akamaro kanini cyane bitewe n’uko serivisi iki kigo gitanga zari kure cyane kandi zikenerwa cyane mu butabera.

Ati “Inyungu ya mbere irimo ni uko RFI ifashirize buri wese hafi, ikindi ni ugukemura ikibazo cy’amikoro. Hano kuhava ujya i Kigali byagoranaga mu kujyana ibimenyetso, ariko ubu bagiye kutwegera ku buryo ubutabera bwegera abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze batakazaga amafaranga menshi nk’igihe habonekaga umurambo ushaka gupimishwa, kuko byatwaraga ibintu byinshi kugira ngo ugezwe i Kigali.

Sindayiheba yavuze ko igikurikiyeho ari ukwegera abaturage bakabasobanurira ibijyanye na serivisi za RFI.

Ati “Kubona serivisi vuba kandi byihuse ni igisubizo gikomeye ku batuye i Rusizi. Murabizi ko twakundaga kugira ibibazo by’imirambo itoragurwa mu mazi hirya no hino ariko kuyigeza i Kigali no gukora ibizamini bigatinda, ubu rero ni inkuru nziza kuri twe ndetse no ku baturanyi.”

Kugeza ubu serivisi RFI yegereje abaturage harimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n’ingano ya Alukoro mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, gupima inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe.

Hari kandi gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, gusuzuma inkomere n’imibiri y’abitabye Imana, gusuzuma ibyahumanijwe na mikorobe ndetse no gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Abayobozi ba RFI n'ab'Akarere ka Rusizi bazafatanya mu kwegereza abaturage serivisi bajyaga gushaka i Kigali bazitanzeho akayabo
Abakozi ba RFI ubwo basubizaga bimwe mu bibazo byabazwaga na bamwe mu bayobozi ba Rusizi
Gushira ishami rya RFI mu Karere ka Rusizi bizafasha abaturage bagorwaga no kujya gupimisha ibimenyetso i Kigali
Abayobozi mu nzego z'ibanze mu Karere ka Rusizi bagiye gusobanurira abaturage imikorere ya RFI
Abayobozi bo mu Karere ka Rusizi basobanuriwe imikorere ya RFI
RFI igiye gufungura amashami mashya umunani mu gihugu hose
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko bahisemo kwegereza abaturage ba Rusizi serivisi batanga kuko byabagoraga cyane kugera i Kigali
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Pahnuel, yavuze ko bishimiye ko serivisi za RFI zabegerejwe