Ibinyabiziga biri imbere cyane mu Rwanda mu kohereza imyuka ihumanya ikirere, dore ko bifata 34% y’imyuka yose icyoherezwamo.
Gusa u Rwanda rwatangiye kwakira ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi birimo moto, imodoka z’abantu ku giti cyabo ndetse n’izitwara abantu mu buryo bwa rusange kugira ngo rubirwanye.
Ibi biri mu byatumye AUTO24 isanzwe izwiho gucuruza imodoka zidahumanya ikirere igirana imikoranire na Treize Ride ikora ubwikorezi ijyanye no kuyigurisha imodoka zitangiza ikirere.
Umuyobozi wa AUTO24 Rwanda, Ivan Ruzibiza, yavuze ko bakomeje kuzana ku isoko ry’u Rwanda imodoka zitangiza ikirere, mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa icyerekezo cy'igihugu ku bakora ubwikorezi.
Ati “Imodoka zitwara abagenzi ni bimwe mu binyabiziga bisohora imyuka myinshi ihumanya ikirere, rero ni yo mpamvu twahisemo kuzajya tuzana ku isoko ry’u Rwanda imodoka zidahumanya ikirere, cyane cyane duhereye ku zishobora kujyamo lisansi cyangwa amashanyarazi icya rimwe.”
Izi modoka zahawe iyi sosiyete ziri mu bwoko bwa Toyota Corolla Levin Plug In Hybrid, zifite umwihariko w’uko ushobora kuyitwara ibilometero byinshi utiriwe ushyiramo lisansi ahubwo ukoresha amashanyarazi gusa.
Umuyobozi Mukuru wa Treize Ride, Niringiyimana Pierre Canisius, yavuze ko bamaze imyaka ibiri batanga serivisi zo gutwara abantu, ariko bahisemo guhindura bagakurikiza gahunda ya leta bagura imodoka zitangiza ikirere.
Ati “Impamvu twahisemo gukorana na AUTO24 ni ukubera ko ari kimwe mu bigo bicuruza imodoka zo mu bwoko butangiza ikirere kandi nziza zikiri nshya. Ibi kandi ni ugukurikiza gahunda ya leta idusaba gukoresha ibinyabiziga bitangiza ikirere.”
Uretse kubungabunga umwuka abantu bahumeka, Niringiyimana abona ko bizanabafasha kugabanya amafaranga bakoreshaga bagura lisansi.
Mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imyuka mibi yanduza ikirere, u Rwanda ruteganya ko mu 2030 ruzaba rugeze ku kigereranyo cya 20% by’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, moto zikaba ari 30% naho imodoka z’abantu ku giti cyabo zikazaba ari 8%.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko guhumana kw’ikirere bigira ingaruka ku buzima bw’abantu cyane cyane abagore batwite, abana n’abafite indwara zidakira.
Byongera kandi ibyago byo kurwara Kanseri y’Ibihaha, uburwayi bw’umutima, Asma n’izindi ndwara z’ubuhumekero.















Loading comments...
Tanga igitekerezo