Iki cyumweru cyatangiye ku wa Mbere, tariki 6 Ukwakira 2025, muri gahunda ngarukamwaka aho iyi Banki iha umwanya abayigana wo kumva ibyifuzo byabo hagamijwe kurushaho kunoza serivisi batanga.
Umuhango wo gutangira ku mugaragaro iki cyumweru wabereye ku Ishami Rikuru ry'iyi Banki mu Mujyi muri CHIC, uyobowe n'umuyobozi mukuru mushya wa BANK OF AFRICA; Serge Atikossie.
Umwe mu bakiliya b’iyi banki, yashimye imikoranire myiza yayo n’abayigana, agaragaza ko serivisi zayo ari nziza kandi ko zimunyuze kandi zimufasha mu bucuruzi akora.
Ati “Mfite konti zirenga ebyiri hano, kandi nshimishijwe n’uburyo serivisi zaho zitangwa ku bakiliya. Muri iki cyumweru twizeye ko tuzakorana neza kurushaho mu bikorwa byose biteganyijwe.”
Umuyobozi w’Ishami rya BANK OF AFRICA rya CHIC, Gahizi Bienvenue, yavuze ko iki cyumweru Banki iri kwibanda ku kuganira n’abakiliya, babasobanurira serivisi itanga ndetse bumva n'ibitekerezo byabo.
Ati “Ibikubiye muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku mukiliya ni ukubegereza serivisi dusanzwe tubaha kugira ngo benshi tugende tubasura aho kugira ngo ari bo baza. Tuzumva kandi ibyifuzo byabo ku bijyanye n’imikoranire uko babona serivisi zacu n’ibyakongerwamo.”
Umuyobozi Mukuru mushya wa BANK OF AFRICA mu Rwanda, Serge Atikossie, yabwiye IGIHE ko ari umwanya mwiza wo kurushaho kwegera abakiliya bakabumva, kuko umukiliya ari we urongoje ibikorwa byose bya Banki.
Ati “Kuri twe nka BOA dutewe ishema no kubagira nk’abakiliya bacu, turi hano ku byanyu, ariyo mpamvu iyi minsi irindwi yihariye cyane kuko tuzirikana mwe mudufasha kuba abo turi bo, kandi ni ingenzi cyane gusangira namwe ibi bihe.”
BANK OF AFRICA ni banki mpuzamahanga y’ubucuruzi imaze imyaka irenga 40, ikorera mu bihugu birenga 18 muri Afurika, ikaba ifite amashami mu ntara zose z'igihugu ndetse no mu mujyi wa Kigali ku buryo buri mu nyarwanda wese ayigeraho byoroheje.












Loading comments...
Tanga igitekerezo