Ubuyobozi bw’iyi Banki bugaragaza ko intego yose umuntu yihaye ishoboka, dore ko ari na yo yari insanganyamatsiko muri iki cyumweru cyari ikidasanzwe ku bakiliya n’abakozi b’iyi banki.

Muri iki cyumweru hibanzwe kuri gahunda zitandukanye zo guteza imbere abakiliya zirimo iyitwa ‘Ikamba’ igamije korohereza abagore bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona inguzanyo badasabwe ingwate.

Habayeho kandi umwanya wo kuganira n’abakiliya bakavuga ibibazo byabo, ibyo bishimira muri iyi banki, n’ibindi bikorwa birimo kwerekana uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kwaka serivisi.

Muri iki cyumweru BPR Bank yashimiye bamwe mu bakiliya bayo b’imena barimo Nsengiyumva Louis wabaye umukiliya wa mbere w’iyi banki, ahabwa inka ebyiri.

BPR Bank Rwanda ntiyibagiwe n’abakozi bayifasha mu gutanga serivisi zitandukanye, aho yashimiye umukozi wayo Nyinawabiru Marie Grace umaze imyaka irenga 30 ayikorera.

Uyu yahawe igihembo cya miliyoni ebyiri nk’ishimwe ryo kuba indacyemwa mu kazi muri iyo myaka yose.

Mu bindi bikorwa iyi banki yakoze muri iki cyumweru harimo gusangira no gushimira abahinzi bibumbiye muri koperative zihinga ibirayi mu Karere ka Musanze ndetse n’abahinga umuceri mu Murenge wa Bugarama mu Karere Rusizi. Aba bahinzi bashimiwe icyizere n’imikoranire bakomeje kugirana n’iyi banki.

BPR Bank Rwanda yatangiye ibikorwa mu 1975 yitwa Banki y'Abaturage y'u Rwanda. Kugeza ubu ifite amashami 73 hiryo no hino mu gihugu.

Abakozi ba BPR Rwanda basabanye n'abakiliya babo
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Patience Mutesi, aganira n'abakiliya b'iyi banki
Nsengiyumva Louis yahawe inka ebyiri na BPR Bank Rwanda