Ibi bikorwa byakozwe ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, CanalBox Rwanda ibikora ifatanyije n’Umuryango It’s Possible Foundation.

Aba bana bishyuriwe amafaranga yo kurya ku ishuri mu gihe cy’umwaka wose, bahabwa ibikapu birimo amakaye, mu gihe ikigo cyahawe ibigega bibiri bifata amazi ndetse n’imipira umunani yo gukina.

Umuyobozi wungirije wa CanalBox, Manzi Patrick, yavuze ko guha abana amazi meza no kubafasha mu myigire bishimangira uruhare mu iterambere ryabo n’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Ati “Twabazaniye amakaye n’ibikapu mu rwego rwo kubatera imbaraga kugira ngo babone ko uretse ababyeyi hari n’abandi bantu babashyigikiye mu myigire yabo. Aba bana bato ni bo bazadusimbura mu byo dukora. Kubashyigikira rero ni ugushyigikira u Rwanda rw’ejo hazaza.’’

Uwibanze Anaclet ufite abana babiri yavuze ko yishimiye abantu bafasha abana be kurushaho gukunda ishuri.

Ati “Amafaranga nari kuzabishyurira yo kurya ndayongera ku yo baryaga mu rugo ku buryo imibereho yabo irushaho kumera neza. Ikindi n’abana byabashimishije kuba babonye ko hari abantu babitayeho batari ababyeyi babo. Ibituma barushaho kwiga neza kandi bagakomeza kuba aba mbere.”

Umuyobozi wa GS Kiziguro, Padiri Emmanuel Nizeyimana, yashimiye Umuryango It’s Possible Foundation na CanalBox Rwanda ku bw’ubufasha bwo kubona amazi meza.

Ati “Ibigega twahawe bizadufasha cyane mu gufata amazi. Ikindi kidufashe mu kubikamo amazi meza abana bashobora kunywaho.”

Umunyamabanga w’Umuryango It’s possible Foundation, Ingabire Kellia, yavuze ko bifuje gushimira abana babaye aba mbere mu rwego rwo kubereka ko bakwiriye gukomeza kwiga neza.

Padiri Nizeyimana Emmanuel yashimiye CanalBox yatanze imipira umunani yo gukina
Umunyamabanga w'Umuryango It's possible foundation, Ingabire Kellia, yavuze ko bifuje gufasha abana babaye aba mbere kugira ngo bakomeze bige neza bazagere ku nzozi zabo
Umuyobozi wungirije wa CanalBox, Manzi Patrick, yavuze ko bazakomeza gufasha abana bakiri bato kwiga neza babaha ibikoresho
Umubyeyi ufite abana babiri bahawe ibikoresho, Uwibanze Anaclet, yavuze ko bigiye kumwunganira mu kurera abana
Abana biga mu mashuri abanza bahawe ibikoresho banakangurirwa gukomeza kwiga neza
Akanyamuneza kari kose ku bana bahawe ibikoresho