Abanyeshuri 38 b’imfura za gahunda y’uburezi ya Mastercard Foundation ni bo basoje aya masomo, bakaba barimo 18 basoje mu Cyiciro cya Kabiri, abandi 20 barangije mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Abagize amahirwe yo gufashwa muri iyi gahunda, bavuga ko bagize umugisha ukomeye wo kwiga bashyigikiwe na Mastercard Foundation, kuko byabarinze guhangayika, biga neza nta kintu na kimwe babura.

Rukundo Adéline yavuze ko hejuru yo kumufasha mu bikenerwa byose mu kwiga, hiyongereyeho no kumuremamo umukobwa ushoboye.

Ati “Turabashimira ko baturemyemo icyizere cyo kwiyumvamo ko turi abayobozi b’ejo hazaza. Nize neza nta kibazo mfite kuko byose barabimpaga. Ubu ndarangije ngiye gutanga umusanzu nanjye wo gufasha abandi babikeneye. dore ko ari yo ntego ya Mastercard Foundation.”

Nsanzabandi Gasasira Steven warangije mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami ry’Ikoranabuhanga, yafashijwe kwiga hatitawe ku kuba ari impunzi ikomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ati “Urugendo rwanjye rwo kwiga rwari rugoye kubera ubuhunzi. Kugira ngo impunzi igere muri kaminuza biba ari urugamba, none reba njye nsoje Icyiciro cya Gatatu.”

“Nkibona inkunga ya Mastercard Foundation byanteye umuhate wo gukora cyane kugira ngo nzagere ku nzozi zanjye. Ni yo mpamvu nyishimira.”

Mukarugomwa Anastasie ufite umwana warihiwe muri iyi gahunda, ashimira byimazeyo iyi gahunda kuko yamufashirije umwana aho umugabo we atabaye kubera uburwayi bwakomotse ku mpanuka.

Umuyobozi wa Gahunda y’Uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y’u Rwanda Assoc. Prof. Anne Marie Kagwesage, yabwiye IGIHE ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu mu burezi buboneye bw’u Rwanda bongera umubare w’abagenerwabikorwa.

Ati “Ibyishimo byacu ni byinshi, umusaruro twarawishimiye muri rusange haba ku rwego rwa kaminuza no ku rwego rwa Gahunda y’Uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y’u Rwanda.”

“Buriya kubona abanyeshuri 38 ari na bo mfura barangije amashuri yabo, ni ibyishimo bikomeye cyane kandi ni urugero rwiza rw’abandi bakiri kwiga.”

Mu banyeshuri 38 harimo abakobwa 26 kuko iyi gahunda isaba ko baba byibuze 70%. Aba bose bagize umuhate n’amanota meza, dore ko bamwe muri bo babonye akazo, abandi na bo bagiye guhita bajya mu imenyerezamwuga.

Abanyeshuri bagifashwa na Mastercard Foundation bose hamwe ni 483, muri bo 338 ni abakobwa.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’amashuri 2025/26, haziyongeraho abandi bo mu mwaka wa mbere bose hamwe bakagera kuri 930.

Mu 2021 Mastercard Foundation na Kaminuza y’u Rwanda byatangije ubufatanye bw’imyaka 10 bugamije gufasha abanyeshuri 1200 b’abahanga ariko baturuka mu miryango ifite ubushobozi buke, kwiga kaminuza.

Kuri aba haziyongeraho banyeshuri 200 baziga amashami y’ubuvuzi mu rwego rwo gutanga umusanzu muri gahunda y’igihugu yo kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, bakikuba kane mu myaka ine iri imbere.

Umushyitsi Mukuru muri ibi birori byo gutanga impamyabumenyi yari Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin
Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Ntwali Yvan (urimo hagati), na we yari yaje kwizihiza ibirori by'imfura zabo zirangije
Mu banyeshuri basaga 9.000 basoje amasomo harimo 38 bafashwaga na Mastercard Foundation
Nsanzabandi Gasasira Steven yishimira ko arangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ikoranabuhanga
Rukundo Adéline avuga ko yizeye ko azagira ejo hazaza heza nyuma yo kubitozwa na Mastercard Foundation
Byari umunezero nyuma yo gusoza amasomo yabo
Ababyeyi ba Rukundo Adéline, bashima Mastercard Foundation yabunganiye mu burere bw'umukobwa wabo
Mastercard Foundation irishimira ko yasohoye imfura zayo ziri mu bo ifasha